Ntakikoza amazi! Umukinnyi wa Manchester City nyuma yo gutwara igikombe (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku itariki 10 Kamena 2023 nibwo ikipe ya Manchester City yatwaye igikombe cya mbere cya UEFA Champions League. Ibi yabifashijwemo n'abakinnyi bayo barimo na Jack Grealish.

Iminsi ine irihiritse ikipe ya Manchester City itwaye iki gikombe. Uwo bita Sasha Attwood umukunzi wa Jack Grealish Peter ntabwo yigeze yishyimira iki gikombe nk'uko byakagenze.

Kuko nyuma yo kwegukana UEFA Champions League ,Sasha Attwood ntarabona Jack Grealish Peter ari muzima, gusa buri gihe abona bamucyuye mu ijoro bamurandase umwuka w'agatama ari wose.

Kuva ikipe ya Manchester City yatwara Champions League yayo ya mbere, Mu kabari niho hahise hibera mu rugo rwa Jack Grealish Peter. Umukunzi we Sasha Attwood yavuze ko Grealish yamaze iminsi itatu atarakuramo umwambaro yakinanye Umukino wa nyuma.

Ubusanzwe Jack Grealish Peter ni umukinnyi ukunda kunywa inzoga. Iyo abajijwe n'umutoza we impamvu akunda inzoga, we amubwira ko icyo bapfana ari umusaruro aha ikipe, ibyo kunywa inzoga bye bitamureba.

Gusa abasesenguzi batandukanye bavuga ko izo yanyoye nyuma yo gutwara UEFA Champions League zishobora kuzamugiraho ingaruka ndetse bikazanamuviramo kureka umupira w'amaguru akiri muto.

Jack Grealish Peter asa n'aho yageze ku cyo ikipe ya Manchester City yamuzaniye. Ikipe ya Manchester City yaguze uyu mukinnyi Miliyoni 100€ imukuye mu ikipe ya Aston Villa. Uyu mukinnyi Manchester City yamuguze itagira UEFA Champions League, none nawe yagize uruhare mu guhesha ikipe ibyo itari ifite.


Uyu mukobwa uri kumwe na Jack Grealish Peter yitwa Sasha Attwood ni umugore we. Nyuma y'umukino wa nyuma wa UEFA Champions League abona umUgabo we atashye yasinze


Abajijwe impamvu akunda ka Mucyurabuhoro, Jack Grealish Peter yavuze ko ntaho bihuriye n'akazi akora

Abasesenguzi batandukanye bavuga ko Jack Grealish Peter gukunda inzoga kwe bizamuviramo kureka umupira w'amaguru akiri muto.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ntakikoza-amazi-umukinnyi-wa-manchester-city-nyuma-yo-gutwara-igikombe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)