Ntawutakwifuza kuhakora! Sosiyete yemereye mukozi wayo arenga miliyoni 1Frw kuri buri mwana abyaye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sosiyete y'Ubucuruzi yo mu Bushinwa yitwa Trip.Com isanzwe itanga serivisi z'ingendo yemereye abakozi bayo amafaranga kugira ngo bazabyare.

Sosiyete ya Trip.Com yatangaje ko abakozi bayo bakabakaba 32.000 bemerewe miliyoni 138 kugira ngo babyare. Iyi sosiyete ivuga ko umukozi wayo uhamaze imyaka itatu ahakora azajya ahabwa 1.376$ (asaga miliyoni 1,5 Frw) y'ishimwe buri mwaka ku mwana mushya bibarutse kugeza nibura umwana yujuje imyaka itanu.

Iyi gahunda izatangira kuri uyu wa Gatandatu. Ayo mafaranga azajya atangwa guhera ku isabukuru ya mbere y'umwana.



Source : https://yegob.rw/ntawutakwifuza-kuhakora-sosiyete-yemereye-mukozi-wayo-arenga-miliyoni-1frw-kuri-buri-mwana-abyaye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)