Ntwari Fiacre yategerejwe n'abayobozi ba Police FC ngo asinye baraheba kubera ikipe izasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika yamubwiye ko izamuha ibyo ashaka byose ariko agasinya ikazamwifashisha mu mikino nyafurika.
Ku munsi wejo hashize kuwa kabiri, umuzamu wafatira ikipe ya AS Kigali ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Ntwari Fiacre, yagombaga gusinyira ikipe ya Police FC amasezerano y'umwaka ariko ubuyobozi bwamutegereje buraheba kugeza bucyeye.
Amakuru YEGOB twamenye kumugoroba w'ejo, avuga ko uyu muzamu gusinya yari yamaze kubyemera ariko agiye kwerekeza ku biro bya Police FC yahise yakira telephone ivuye muri APR FC imubwira ko areka gusinyira Police FC kuko ngo nawe ari mu bo bashaga gusinyisha mu gihe baratangira kwinjiza abakinnyi.
Ntwari Fiacre byari biteganyijwe ko agomba gusinya amasezerano y'umwaka umwe mu ikipe ya Police FC agahabwa Milliyoni 20 ariko ikipe ya APR FC itajya yiburira yahise ituma ubu bwumvikane butagenda neza nkuko byari biteganyijwe.
APR FC ishaka umukinnyi hano mu Rwanda ndetse no hanze nta kipe ikina shampiyona y'u Rwanda ifite ubushobozi bwo kuyitwara umukinnyi ikibigaraza ni uko uyu Ntwari Fiacre na Rayon Sports yaramushatse cyane ndetse baranavugana ariko Police FC na Rayon Sports bisa nkaho yaziteye umugongo ahubwo APR FC irimo kumwizeza umurengera w'amafaranga azamusinyisha hatagize igihinduka.
Â