Nyabihu: Umugabo yatemye umugore we akoresheje ishoka ityaye ni uko maze ahita acika ariko yaje gufatwa ari gusaba irindazi ndetse ashaka no gutema inzego z'umutekano - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo yatemye umugore we akoresheje ishoka ityaye ni uko maze ahita acika ariko yaje gufatwa ari gusaba irindazi ndetse ashaka no gutema inzego z'umutekano.

Inzego z'umutekano zikorera mu murenge wa Kabatwa zarashe uwitwa UWIMANA Theoneste arias NYIRAGISUKARI wari waraye atemye umugore we mu mutwe akoresheje ishoka.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu aho uyu mugabo yarashwe nyuma yo gushaka gutema inzego z'umutekano.

Ku wa kabiri nibwo uyu mugabo yatashye ku mugoroba atema umugore bikomeye akoresheje ishoka kuri ubu akaba arwariye bikomeye mu bitaro bya CHUK.

Akimara gutema umugore we yahise acika aho yaje gushakishwa umunsi wose maze baza kumenya ko yihishe mu ishyamba nyuma y'uko yari asabye umuntu ngo amuzanire irindazi.

Ubwo bamushyiraga irindazi, inzego z'umutekano zamuguye gitumo  zigiye kumufata atangira kubirukaho akoresheje umuhoro babonye ko ashobora kugira uwo akomeretsa ahita araswa yitaba Imana.

Kuri ubu inzego z'umutekano n'ubuyobozi ntakintu bari batangaza kuri iyi nkuru nk'uko Byoseonline ibitangaza.



Source : https://yegob.rw/nyabihu-umugabo-yatemye-umugore-we-akoresheje-ishoka-ityaye-ni-uko-maze-ahita-acika-ariko-yaje-gufatwa-ari-gusaba-irindazi-ndetse-ashaka-no-gutema-inzego-zumutekano/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)