Nyagatare: Hashize imyaka ine babwirwa kwimurwa aho batuye amaso yaheze mu kirere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Isangano, mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, barasaba leta gushyira mu bikorwa umugambi yatangije wo kubimura cyangwa ikabivamo kugira ngo bave mu gihirahiro.

Imyaka ine irashize aba baturage, babwiwe ko bagomba kwimurwa bagatuzwa mu kandi gace kegereye ibikorwaremezo.

Uyu mudugudu uri ku musozi uhana imbibi n'igihugu cya Tanzania, kuko batandukanwa n'umugezi w'Akagera.

Abanyamakuru ba Flash bahageze, basanga abaturage babayeho mu buzima bwihariye.

Uyu ni umugudu ukikijwe n'ishyamba rya Kimeza, nta mazi, nta mavuriro, nta mashanyarazi ndetse nta n'amashuri ahari.

Abaturage baravuga ko bategetswe n'ubuyobozi bw'Akarere, kutagira igikorwa na kimwe cyo kubaka cyangwa kuvugurura bakora muri uyu mudugudu, mu gihe bagitegereje kwimurwa.

Umwe ati 'Turahaba ariko bigeze nyuma baza kuvuga ko hano hantu hadakwiye guturwa. Baraza barabarura, buri muturage utuye aha arabaruwe inzu ye n'ubutaka bwe. Bivuze ngo kuva iryo barurwa ryakorwa ninabwo bahise batanga ariya mabwiriza , ni ukuvuga ngo niba ari inzu ni iyo , ntushobora kubaka iyindi, mbese ni ukuvuga ngo nta kindi gikorwa cy'iterambere cyakorwa aha. '

Mugenzi we ati 'Natwe byaratuyobeye! Baratubwiye ngo bazatwimura ariko twarategereje turaheba, natwe biratuyobera. '

Undi ati 'Kuva twahatuzwa nta buzima.Twabayeho bigeze aho imyaka ine ishize bati hano ni amanegeka. Nta terambere, nta mazi muzabona, nta mashuri muzabona, muzahimuka.Baratubarura n'ibyacu byose,ariko iyo myaka ine irashize. Nk'ubu nitanzeho urugero inzu zanjye zihirimye kane kose habaye imbuga. '

Nubwo bahinga bakeza baravuga ko bacitse integer, kubera ko amafaranga yabo ntacyo bayamaza.

Umubare munini w'abana bo muri uyu mudugudu bataye amashuri, bitewe no kubura aho bigira.

 Icyakora hari ababarirwa ku ntoki bajya kwiga bakoze urugendo rurerure.

Barasaba leta kubimura mu maguru mashya cyangwa se ikabivamo kugira ngo bave mu gihirahiro.

Umwe ati 'Impamvu abana batiga ni uko amashuri ari kure ni ukuvuga ngo nugiyeyo agenda ari ukubimuhatira kubera ko akora urugendo rurerure. Mbese urebye abana bibera mu rugo.'

Undi ati 'Ntabwo tuzi aho duhagaze , ntituzi niba turi abaturage batuye cyangwa se tudatuye.'

Mugenzi we ati 'Twasabaga ko twava mu gihirahiro , niba ari ukwimuka tukimuka, niba ari ukuguma aha tukahaguma, tukabona amajyambere nk'abandi.'

Iyo ugeze muri uyu mudugudu usanga abana,abasore, inkumi,abagabo n'abagore bose biyicariye.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare, bugaragaza ko bwafashe umwanzuro wo kwimura aba baturage, kubera ko babayeho mu bwigunge.

Icyakora Umuyobozi w'aka Karere, bwana Gasana Stephen, avuga ko ntawababujije guhinga mu gihe, igihe cyo kubimura kitaragera.

Ati 'Hari abantu twabonye mu myaka yashize, batuye ahantu hatabafasha mu mibereho nk'uko muhabona ni inyuma ku mupaka wacu n'igihugu cya Tanzania, ni ahantu ku Kagera, ni ahantu iyo tubonye ibikorwaremezo by'imihanda by'amazi, by'amashanyarazi, bishobora gutinda.'

Yakomeje agira ati 'Niyo mpamvu hagiye hafatwa icyemezo cy'uko  aho twabonaga ndetse hateye ikibazo abana kwiga , hagiye habaho kwimura abantu. Ariko iyo umuntu atarimuka nk'uko ubizi ko amategeko abiteganya, utarimuka ari mu butaka bwe arahinga agasarura.'

Kugeza ubu iyo ugeze muri uyu mudugudu, usanga amazu amwe na mwe agiye kugwira abaturage.

Amateka y'uyu mudugudu agaragaza ko mu mwaka wa 2009, mu gihe cya komisiyo yo gusaranganya ubutaka, abaturage bari bakenye kurusha abandi ari bo bahatujwe ndetse banahabwa n'ubutaka bwo guhingaho.

Aha hari ishyamba rya kimeza ariko uko ibihe byagiye bisimburana niko n'abaturage bagiye bahinga ubutaka baratura.

 Icyakora kuva icyo gihe kugeza ubu imibereho yakomeje kubagora, kubera nta gikorwaremezo na kimwe gihari.

Ntambara Garleon

The post Nyagatare: Hashize imyaka ine babwirwa kwimurwa aho batuye amaso yaheze mu kirere appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/06/12/nyagatare-hashize-imyaka-ine-babwirwa-kwimurwa-aho-batuye-amaso-yaheze-mu-kirere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-hashize-imyaka-ine-babwirwa-kwimurwa-aho-batuye-amaso-yaheze-mu-kirere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)