Hari abaturage mu mudugudu wa Isangano, mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko babuze uko bubaka ubwiherero kubera kubura amazi muri aka gace, bigatuma hari abajya kwiherera mu bihuru no mu mirima kuko bumwe bwuzuye.
Ikibazo cy'ubwiherero kivugwa muri uyu mudugudu kigaragazwa nk'igiteye inkeke.
Abanyamakuru ba Flash bageze mu ngo 30 zigize uyu mudugudu, basanga hari izifite ubwiherero budasakaye, ubundi bwubakishije ibyatsi, ubundi bwaruzuye ndetse hari n'ingo zitavufite.
Aba baturage baravuga ko kubaka ubwiherero byabananiye kubera kubura amazi muri karitsiye.
Umwe ati 'Toilette(Tuwalete) yanjye yararidutse, mba narabutse indi cyangwa nkagira uburyo nanasana ariko nararwaye. Kuyitumamo reba buriya ku mugoroba nibwo haridutse kuriya, ubwo nabihagaritsee.'
Undi ati 'Bari guteganya kuza kutwimura, urugero ntiwakubbaka Toilette , wubatse toilette bayisenya kuko bazaza kutwimura.'
Mugenzi we ati 'Waba muri iyi nzu ugacukura Wese n'inzu kuyubaka byarakunaniye bitewe na Leta, byagenda gute ubundi ubwo? Tubura n'ubushobozi bw'ayo mazi.'
Kugeza ubu impungenge ni zose muri aba baturage batuye muri uyu mudugudu, kubera ko bashobora kwibasirwa n'icyorezo cy'uburwayi buturuka ku mwanda.
Bahamarije itangazamakuru rya Flash ko barimo kwiherera mu bisambu cyangwa se mu bihuru, ariko abakuze barigengesera bakajya mu bwiherero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimiyaga, Bwana Bagabo Anthony, avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga muri aba baturage, kugira ngo biyubakire ubwiherero nubwo bigoye.
Ati 'Baba aria bantu tugikoraho ubukangurambag ako bagomba kugira ubwiherero busa neza, bwubatse, ntabwo aribyo twavuga ko ni ukubera ko azimurwa ngo arajya mu gisambu, ibyo nibyo dukomeza gukangurira abaturage.'
Imibereho y'aba baturage ishingiye ku buhinzi, kuko abenshi muri bo bari no mu kiciro cya Gatatu cy'ubudehe, kuburyo bashobora kwiyubakira ubwiherero.
Nubwo bimeze gutya baracyari mu gihirahiro cy'uko uyu mudugudu batuyemo, ushobora gushyirwa hasi bakimukira ahandi hegereye ibikorwaremezo.
Iyi ni impamvu bagaragaza ituma batubaka ubwiherero.
Igice batuyemo gihana imbibi n'igihugu cya Tanzania.
Ntambara Garleon
The post Nyagatare-Rwimiyaga: Bajya kwiherera mu bihuru kuko babuze uko bubaka ubwiherero appeared first on FLASH RADIO&TV.