Nyuma yimyaka umunani, Bahavu na Nick bagiye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'imyaka umunani ishize aba bombi basohotse muri filime y'uruhererekane izwi nka City Maid itambuka kuri Televiziyo Rwanda.

Aba bakinnyi bombi bagize uruhare mu gutuma iyi filime yamamara mu Rwanda no mu bindi bihugu iyi filime yagezemo binyuze ku mbuga zinyuranye.

Igikundiro cyaniyongereye binyuze mu duce tunyuranye Nick yagiye ahuriramo na Nikuze nawe waje kuva muri City Maid.

Nick yavuye muri iyi filime atangira gukora filime ze bwite. Afite filime y'uruherekane yise 'Kigali Drama' ahuriramo n'abandi bakinnyi ba filime. Asanzwe anakora umuziki, aho azwi mu ndirimbo nka 'Umwiza', 'Uza umbwira' n'izindi.

Ni cyo kimwe na Bahavu wavuye muri City Maid agashinga sosiyete itunganya filime yise BahAfrica Entertainment.

Bituma ashyira ku isoko filime zirimo nka 'Impanga', Women Needs' n'izindi. Muri iki gihe ari kwitegura gusohora igice (Season) ya munani ya filime 'Impanga'.

Umugabo we, Fleury Ndayirukiye yabwiye InyaRwanda ko filime 'Bad Choice' ishingiye kuri Bahavu ndetse na Nick, kandi ko muri iyi filime bombi baba bakundana. Ni filime avuga ko ifite igihe cy'isaha irenga.

Yavuze ko bahisemo kuyikorana nka Nick kubera ko uri umukinnyi 'ufitanye amateka meza na Bahavu' kandi 'bakaba bahuze cyane mu mikinire yabo'.

Akomeza ati 'Twakoze 'Casting' (guhitamo abakinnyi) tugendeye kuri 'role' twari dufite dusanga niwe ukwiye kuyikina.'

Uyu mugabo avuga ko iyi filime izajya hanze mu ntangiriro za Nyakanga 2023, binyuze ku rubuga Aba Tv, kandi izagaragaramo n'abandi bakinnyi b'amazina akomeye mu Rwanda.

Bahavu atangaje ko agiye gushyira hanze iyi filime nyuma y'uko agiye kumara ibyumweru bibiri akurikirana amasomo ya Sinema mu gihugu cya Korea y'Epfo.

Ni mu rugendo shuri ari kumwe n'abandi bantu barenga 15 bavuye mu Rwanda berekeza muri iki gihugu, mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi ku ikorwa rya filime n'ibindi bishamikiye ku ruganda ndangamuco.

Mu rugendo rwe rwo gutunganya filime, Bahavu amaze kwegukana ibihembo bikomeye. Muri uyu mwaka, yegukanye ibikombe bitatu muri Rwanda International Movie Awards byaherekejwe n'imodoka y'arenga Miliyoni 12 Frw.

Ni umwe muri  bake  b'igitsinagore batinyutse gushora imari muri Sinema. Kandi yaguye ibikorwa kugeza ubwo atangiye no guteza imbere abahanzi bakora indirimbo zubakiye  ku guhimbaza Umwami n'Umukiza.


Bahavu na Nick bagiye gukina urukundo muri filime bagiye guhuriramo nyuma y'imyaka umunani


Nick yagiye ahurira na Bahavu mu bice binyuranye bya City Maid yamamaye kuri RTV


Iyi filime irangira izajya hanze mu ntangiriro za Nyakanga 2023



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131107/nyuma-yimyaka-umunani-bahavu-na-nick-bagiye-guhurira-muri-filime-131107.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)