Nyuma yo gutandukana na Lille, umunyarwanda Sahabo yasinyiye Standard de Liège (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunyarwanda, Hakim Sahabo yamaze gusinyira Standard de Liège yo mu Bubiligi ni nyuma yo gutandukana na Lille.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w'imyaka 18 wakiniraga Lille y'abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa aheruka gutandukana nayo.

Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Kamena 2023 nibwo Sahabo yasezeye kuri iyi kipe, hari mbere yo kwitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu Amavubi mu mukino wa Mozambique wabereye i Huye tariki ya 18 Kamena 2023.

Mbere yo kuza byari byavuzwe ko yanyuze mu Bubiligi gusinyira Standard de Liège mu Bubiligi ndetse akaba yaraje amaze gusinya.

Hamaze kujya hanze amafoto uyu mukinnyi arimo asinyira iyi kipe ndetse nayo ikaba yamaze kumuha ikaze.

Sahabo Hakim yavutse tariki ya 16 Kamena 2005, avukira i Bruxelles mu Bubiligi. Nyina umubyara ni Umunyarwandakazi na ho se akaba Umurundi, aba bombi bahuriye mu Bubiligi ari na ho Sahabo yakuriye.

Sahabo yasinyiye Standard de Liège
Yasinye n'akanyamuneza kenshi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gutandukana-na-lille-umunyarwanda-sahabo-yasinyiye-standard-de-liege-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)