Nyuma yo kwerekeza i Huye bigoranye,ubukene bwateye bamwe mu Bakinnyi ba (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo bari munzira bagenda, Raphael Osaluwe na Paul Were bashyamiranye kugeza bafatanye mu mashati ubwo bari bageze mu Karere ka Nyanza mu rugendo rwerekeza i Huye aho bazakinira umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro.

Iyi kipe yahagurutse mu Mujyi wa Kigali ituzuye kuko bamwe mu bakinnyi bayo b'inkingi za mwamba binangiye kugenda mu gihe batarishyurwa ibirarane by'imishahara y'amezi abiri baberewemo.

Abakinnyi bemeye kwerekeza i Huye bageze i Nyanza habaho gushyamirana, kwanavuyemo imirwano hagati y'Umunya-Kenya, Paul Were n'Umunya-Nigeria, Raphael Osaluwe.

Iyi mirwano yavutse ubwo imodoka itwaye Rayon Sports yageraga aho abagenzi benshi bakora ingendo mu Majyepfo bafatira amafunguro n'ibyo kunywa, hazwi nko kwa "Hadji", ikahahagarara kugira ngo abakinnyi bafate akantu.

Amakuru yamenyekanye ni uko Osaluwe yanze kujya gufata amafunguro nk'abandi asigara mu modoka. Mu gihe yari mu modoka ni bwo Paul Were, yamushotoye amucyurira ku birebana no kubura amafaranga yo kurya.

Abakinnyi bose bakimara kwegera imodoka ngo batsimbure, ni bwo Osaluwe yasohotse mu modoka asingira Were amukubita urushyi, intambara irota ubwo.

Bagenzi babo barimo Ndekwe Félix bagerageje kubakiza, kugira ngo imodoka ihaguruke igende ariko Osaluwe akomeza gutukana na bagenzi be mu modoka.

Ahagana saa Tanu za mu gitondo ni bwo bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bemeye kujya i Huye ahazabera umukino uzayihuza na APR FC. Mu basigaye harimo Willy Essomba Onana, Rwatubyaye Abdul, Ngendahimana Eric, Mugisha François, Mitima Isaac na Ndizeye Samuel.

Gusa andi makuru agera ku Umuryango n'uko izi nkingi za mwamba zaba zaje kwerekera I Huye zisanga bagenzi babo, nyuma yo kuganirizwa ku bibazo bafitanye n'ubuyobozi bakumvikana ku murongo wo kubikemura.

Rayon Sports ifite umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kamena 2023, izahuriramo na APR FC kuri Stade y'Akarere ka Huye.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/nyuma-yo-kwerekeza-i-huye-bigoranye-ubukene-bwateye-bamwe-mu-bakinnyi-ba-rayon

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)