Nyuma yogukorerwa irondaruhu rikabije Vinicius yatorewe umwanya ukomeye ku (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'ikipe ya Real Madrid n'ikipe y'igihugu ya Brazail Vinicius Aliveiro Junior , nyuma y'irondaruhu aheruka gukorerwa n'abakinnyi ndetse n'abafana,yatorewe umwanya w'ubuyobozi ukomeye, aho azaba ashinzwe kurwanya ivanguraruhu mu mupira w'amaguru ku Isi.

Mu minsi ishize nibwo ikipe ya Real Madrid yakinaga n'ikipe ya Valencia muri Shampiyona y'igihugu cya Esipannye ,yaje gukorerwa irodaruhu(Racism) ndetse bisa nk'ibishimagiwe n'ubuyobozi bwa Shampiyona ntibwagira icyo bubikoraho nubwo nyuma bwaje kumusaba imbabazi ari byasaga nkaho byaragiye.

Icyo gihe abafana b'ikipe Valencia yari iri mu rugo baririmbye indirimbo zumvikanamo inkende ndetse n'ibindi bijyanye n'ivanguraruhu barangiza bakabwira Vinicius ko ariwe bari kubibwira.

Uyu mukinnyi yahise arakara ashaka kujya kurwana nabo ariko abakinnyi bagenzi be baramufata.

Nyuma y'umukino Vinicius yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze yandika amagambo akomeye cyane yerekana ko shampiyona ya Espagne yabaye iy'irondaruhu dore ko atari n'ubwa mbere yari abikorewe.

Abantu benshi bakomeye ku Isi bahise batangira kwereka urukundo rudasanzwe uyu mukinnyi, yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'ahandi.

Muri abo bantu hari harimo na Perezida wa FIFA, Giani Infatino, wamugeneye ubutumwa butandukanye ndetse habaho no guhura hagati yabo.

Kuri ubu Giani Infatino yatangaje ko Vinicius Junior ariwe ugiye kuyobora itsinda ry'abakinnyi bazajya bashyiraho ibihano ndetse bagafata n'imyanzuro mu gihe habayeho ivanguraruhu muri ruhago.

Usibye ibyo kandi uyu mugabo uyobora impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA) yavuze ko ubu bagiye kurwana cyane n'ikibazo cy'ivanguraruhu mu buryo bukomeye dore ko noneho iki gikorwa nikizajya kigaragara umukino ugomba kuzajya uhita uhagarikwa.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/nyuma-yogukorerwa-irondaruhu-rikabije-vinicius-yatorewe-umwanya-ukomeye-ku-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)