Onana yajyanye muri Simba SC n'umutoza w'umunyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byitezwe ko uyu munsi ari bwo rutahizamu ukomoka muri Cameroun wakiniraga Rayon Sports, Willy Essomba Onana asinyira Simba SC nyuma y'ibiganiro byari bimaze iminsi.

Uyu rutahizamu wari umaze imyaka 2 muri Rayon Sports, yagerageje kumwegera ngo ayongerere amasezerano ariko biranga.

Onana yifuzwaga n'amakipe atandukanye arimo n'ayo mu Barabu ndetse no muri Tanzania aho ikipe ya Singida Big Stars yamugeraga amajanja.

Uyu rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya 2022-23 mu Rwanda aho yatsinze 16, amahitamo ye yabaye Simba SC.

Ntabwo Onana yagiye wenyine ahubwo yajyanye n'umutoza wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba AS Kigali, Hategekimana Corneille.

Corneille akaba yarifujwe cyane n'umutoza Robertinho utoza Simba aho yishimiye uburyo bakoranye ubwo yatozaga Rayon Sports cyane ko ari we wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi b'iyi kipe 2018-19 ubwo Robertinho yayitozaga.

Onana yerekeje muri Simba SC
Hategekimana Corneille na yagiye muri Simba SC
Corneille (ubanza iburyo) yakoranye na Robertinho muri Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/onana-yajyanye-muri-simba-sc-n-umutoza-w-umunyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)