Palestina: Urubyiruko ntirwizera ubuyobozi bw'igihugu kandi ngo ntanicyo (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru yihariye yagejejwe kuri BBC yerekana ko bagenda banga igitekerezo cyo gushyiraho leta ebyiri zibana mu mahoro mu gukemura amakimbirane hagati ya Isiraheli n'abanyapalesitina.

Uku ni ko Janna Tamimi, w'imyaka 17, yashubije abajijwe kuri iki kibazo: "Ibi bikunze kuvugwa ngo igisubizo gishingiye kuri leta ebyiri ni ibintu abo mu Burengerazuba bazanye batitaye ku kuntu ibintu mu by'ukuri bimeze. None se imipaka iri hehe?"

Janna avuga ko ari umwe mu banyamakuru bato bemewe ku isi. Ubwo yari afite imyaka irindwi, yatangiye gutira nyina terefone no gutara amakuru y'imyigaragambyo mu mujyi yavukiyemo wa Nabi Salah mu ntara ya Cisjordania Isiraheli yigaruriye.

Kuva Janna yavuka nta matora rusange cyangwa aya perezida yari yaba mu ntara z'abanyapalesitina. Aheruka yabaye muri 2006, bivuze ko umuntu wese uri munsi y'imyaka 34 atigeze agira amahirwe yo gutora.

Icyakurikiyeho ni ugutakarizwa icyizere ku buyobozi bwa politiki bw'abanyapalesitina ndetse n'igabanuka mu gushyigikira igisubizo cyuko habaho leta ebyiri; amahame ashyigikiwe n'amahanga ashaka ko habaho leta yigenga y'abanyapalesitina ibanye mu mahoro na Isiraheli.

Ubushakashatsi bugaragaza ko gushyigikira guhangana na Isiraheli hakoreshejwe intwaro byariyongereye mu batarengeje imyaka 30, aho abarenga 56% bashyigikiye gusubira mu ntambara ntagatifu ya Intifada, cyangwa bakivumbagatanya barwanya Isiraheli, nk'uko ibipimo by'amajwi byo mu kwezi kwa gatatu bibyerekana.

Mu mwaka ushize, havutse imitwe myinshi y'abarwanyi mu mijyi ya Nablus na Jenin yo mu ntara ya Cisijordania, itemera inzego z'umutekano z'ubuyobozi bw'abanyapalesitina.

Izwi cyane muri iyo mitwe ni Lions' den na Jenin Brigades yagabye ibitero mu ntara ya Cisijordaniya ku ngabo za Isiraheli n'abanya Isiraheli bahatujwe.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/palestina-urubyiruko-ntirwizera-ubuyobozi-bw-igihugu-kandi-ngo-ntanicyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)