Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 7 Kamena, muri Village Urugwiro habereye umuhango wo kwakira indahiro z'abayobozi bashya. Uyu umuhango wayobowe na Perezida Paul Kagame.
Abayobozi barahiye ni Minisitiri mushya w'Ingabo, Juvenal Marizamunda wagiye kuri uyu mwanya asimbuye Maj Gen Albert Murasira; Lt Gen Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda asimbuye Gen Jean Bosco Kazura;Â
Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi wasimbuye Lt Gen Muganga ndetse na Komiseri Mukuru wa RCS, Brig Gen Evariste Murenzi wasimbuye Marizamunda wagizwe Minisitiri w'Ingabo.
Mu ijambo rya Perezida Kagame yasabye aba bayobozi kumva uburemere bw'Inshingano bahawe. Yagize ati: "Imirimo ni ukuyikora uko bishoboka, igakorwa neza, igakorwa twumva uburemere bw'izo nshingano bitewe n'uko hafi byose cyangwa ibyinshi tuba tubikorera igihugu n'Abanyarwanda.
N'ibindi binyura mu buryo bw'ubufatanye, abantu mu nzego zitandukanye bagomba gufatanya, bakuzuzanya kugira ngo igihugu kigezweho ibyo kiba giteze ku bayobozi".
Lt Gen MUBARAKH Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda
Minisitiri w'Ingabo mushya, Juvenal MarizamundaÂ