Ibiganiro aba bashyitsi bagiranye n'Umukuru w'Igihugu byagarutse ku nzira y'ubumwe n'ubwiyunge ndetse n'uburyo u Rwanda rwagiye rwiyubaka mu guhangana n'ibibazo by'Isi.
Mu byatumye YoYo_Ma na Ophelia Dahl bagenderera u Rwanda harimo gusura imishinga y'Umuryango Partners In Health (PIH) wamenyekanye mu Rwanda nk'Inshuti mu Buzima.
Partners in Health ni umuryango umaze imyaka 18 ikorera mu Rwanda aho wita ku bikorwa biteza imbere ubuzima.
YoYo Ma w'imyaka 67 ni umunyamuziki ufite ibihembo 19 bya Grammy Awards akaba ni inzobere mu gucurangisha Cello.
Yo-Yo Ma ni umunyamerika wavukiye i Paris mu Bufaransa, ku babyeyi b'Abashinwa yatangiye gucuranga no kuriririmba mu bitaramo afite imyaka ine n'igice.
Mu rugendo rwa muzika amaze gukora album zirenga 30 ziri mu njyana zitandukanye nka folk, bluegrass, tango yo muri Argentine , imiziki gakondo yo mu Bushinwa n'izindi.
Ophelia Magdalena Dahl w'imyaka 59 ni Umwongerezakazi w'Umunyamerika uharanira ubutabera n'imibereho myiza ya muntu akaba umwe mu bashinze umuryango mpuzamahanga, Partners In Health yayoboye imyaka 16.
Agaragara muri filime mbarankuru yiswe 'Bending the Arc' yo mu 2017 yayobowe n'abarimo Pedro Kos na Kief Davidson ishorwamo imari na Ben Affleck, Matt Damon na Damon Lindelof.
Partners In Health (PIH) ifite icyicaro i Boston, muri leta Massachusetts yashinzwe na Paul Farmer (wari inshuti ikomeye y'u Rwanda), Ophelia Dahl, Thomas J. White, Todd McCormack na Jim Yong Kim.
Uyu muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu 2005 nyuma yo guhabwa ikaze na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Partners In Health (PIH) ifitanye amateka akomeye n'u Rwanda mu buvuzi aho umaze gufasha mu guteza imbere serivisi z'ubuvuzi ku baturage 860.000 binyuze mu bitaro bitatu, ibigo nderabuzima 42 n'abajyanama b'ubuzima 6.400 mu turere twa Burera, Kayonza na Kirehe.
Harimo Ibitaro bya Butaro byubatswe mu Karere ka Burera bifite umwihariko wo kuvura kanseri ndetse bimaze kuba icyitegererezo mu karere, bikiyongeraho University of Global Health Equity yatangijwe na Partners in Health mu 2015 i Butaro, itanga impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ubuzima.