Perezida Kagame yakiriye Yo-Yo Ma, umunyamuzi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byatangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, ko baganiriye ku rugendo rw'u Rwanda mu kwiyubaka n'inzira y'Ubumwe n'Ubwiyunge.

Yo-Yo Ma ni Umufaransa w'Umunyamerika wamenyekanye cyane ku Isi binyuze mu gucuranga igicurangisho cy'umuziki cyizwi nka Cellist, cyanamuhesheje kwegukana ibihembo by'umuziki bikomeye ku Isi, bizwi nka Grammy Awards, bigera kuri 19.

Yakuriye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa ku babyeyi b'Abashinwa. Amashuri ye yayize mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

'Cellist' acuranga, imeze nk'igicurangisho cy'umuziki cyizwi nka 'Violin' ariko nini icurangwa ihagaze. Usibye kuba ari nini ifite ijwi rya Bass, nta kindi itandukaniraho na Violin. Itandukanye ni icyo bita Contra bass n'ubwo bisa.

'Cellist', icurangwa bisanzwe umuntu yayicuranga wenyine (solo) cyangwa muri Band. Kenshi byose Cello na Violin byifashishwa muri 'classical music'.

Hari imwe mu ndirimbo z'uyu mugabo imaze imyaka ine isohotse, agaragaramo acuranga iki gicurangisho yifashishije umuziki wanditse, kenshi udahinduka. Agaragara acuranga umuziki witwa Bach wahimbwe n'uwitwa Bach (Godfather muri classical music).

Yo-Yo Ma wavutse ku wa 7 Ukwakira 1955, amaze gushyira ahagaragara album zirenga 90. Yize muri Kaminuza zikomeye ku Isi nka Juilliard School, Harvard University ndetse na Columbia University.

Uyu mugabo amaze gukorera ibitaramo mu bice bitandukanye by'Isi. Mu rugendo rwe amaze gukorana n'abanyamuziki barimo Bobby McFerrin, Carlos Santana, Sérgio Assad, Odair, James Taylor n'abandi.

Nyina, Marina Lu yari umuhanzikazi, ni mu gihe Se Hiao-Tsiun Ma yari umuhanga mu gucuranga Violin, akaba umwanditsi w'indirimbo n'umwarimu w'isomo ry'umuziki muri Kaminuza ya Nanjing National Central.

Inyandiko zinyuranye zigaragaza ko ubwo Ma yari afite imyaka itatu y'amavuko yatangiye gucuranga ingoma, Violin ndetse na Piano, nyuma atangira kugaragaza urukundo rwa 'Cello' yatumye aba ikimenyabose ku Isi, binyuze mu bihembo yegukanye.

Ubwo yari afite imyaka 7 y'amavuko yataramiye imbere y'abanyacyubahiro barimo Dwight D. Eisenhower, wabaye Umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ndetse na John F. Kennedy, wabaye Perezida wa Amerika wa 35.

Mu 2006, Kofi Annan wabaye Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (UN), yagize Yo-Yo Ma, Ambasaderi w'amahoro. Mu 2009, Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika, yagize Ma, Ukuriye komite y'ubuhanzi.

Mu 2010, Obama yatangaje ko yahaye umudari Yo-Yo- Ma uzwi nka 'Medal of Freedom' awushyikirizwa muri Gashyantare 2011.Uyu mudari, ni uw'ikirenga, kuko uhabwa abantu bagize uruhare mu guteza imbere amahoro, umutekano ndetse n'umuco ku rwego rw'Isi.

Mu rugendo rw'umuziki we, amaze kwegukana amashimwe atabarika, indirimbo yashyize hanze ni uruhumbirajana cyo kimwe n'ibitaramo amaze gukora bidatana n'uduhigo. 

Afite 'Doctorate' z'umuziki esheshatu yahawe, harimo iyo yahawe na Harvard University, Princeton University, University of Oxford, Dartmouth College, Stony Brook University ndetse na Columbia University.

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Yo-Yo Ma, umuhanga mu gucurangisha igikoresho cya Cello 


Perezida Kagame ubwo yakiraga Yo-Yo Ma n'umugore we Jill muri Village Urugwiro
Izina rya Yo-Yo Ma ryabaye ikimenyetso nyuma y'ibikorwa by'indashyikirwa yakoze, byamuhesheje imidari na Grammy Award inshuro 19 

Ibiganiro bya Perezida Kagame n'aba bashyitsi yakiriye byibanze ku rugendo rwo kwiyubaka rw'u Rwanda n'Ubumwe n'Ubwiyunge


Ubwo Barack Obama wayoboye Amerika yambikaga umudari Yo-Yo Ma




REBA HANO YO-YO MA ACURANGA INDIRIMBO 'AVE MARIA'

 

REBA HANO IMWE MU NDIRIMBO ZA YO-YO MA ACURANGA CELLO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130414/perezida-kagame-yakiriye-yo-yo-ma-umunyamuziki-wegukanye-grammy-awards-19-amafoto-130414.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)