Perezida Ruto yakebuye urubyiruko rwe rudakoresha ikoranabuhanga riri (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu agaragaza ko aba banyarwenya usanga barihangiye umurimo bikaba binafasha urubyiruko rwinshi na sosiyete bityo ko abona bakwiye kugabanyirizwa imisoro.

Zimwe mu ngero yatanze ni abanyarwenya bamaze kwamamara barimo uwitwa Timothy 'Njugush' Njuguna na Eddie Butita, basanzwe ari bakizigenza muri iki gihugu mu bijyanye no gusetsa, aho avuga ko biteje imbere hakaba hari n'urubyiruko rubafataho icyitegererozo binyuze kuri izo mbuga.

Perezida Ruto yavuze ko umushinga wo gukuriraho abinjiza agatubutse binyuze kuri izo mbuga zirangajwe imbere na You Tube, yamaze kuwushyikiriza komite yiga ku misoro ishami rishinzwe iby'ikoranabuhanga ngo hasuzumwe uko wazajya utangwa mu buryo butari hejuru.

Yagize ati' Ndabizi hari umushinga watanzwe muri uyu mwaka wo kongera ingengongo y'imari mu bihangira imirimo binyuze mu ikoranabuhanga,reka tubahe ubwinyagamburiro kuko baradufasha cyane. You Tube yaradufashije cyane niyo mpamvu abayikoresha badufasha gukora akazi kacu neza .'

Ikinyamakuru The Citizen gitangaza ko uyu mushinga uteganya ko muri rusange abinjiza amafaranga biturutse ku ikoranabuhanga bazagabanyirizwa 15% by'imisore batanganga.Muri abo abiganjemo cyane n'ibanyarwenya bakorera akazi kabo kuri You Tube.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/perezida-ruto-yakebuye-urubyiruko-rwe-rudakoresha-ikoranabuhanga-riri-gutanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)