Police FC yamaze kwibikaho rutahizamu Mugenzi Bienvenue - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukinnyi wari umaze imyaka ibiri mu Urucaca, mu mwaka ushize w'imikino ari mu bakinnyi b'Abanyarwanda bitwaye neza kuko yatsinze ibitego icyenda muri shampiyona.

Ikipe ya Polisi y'Igihugu yamusinyishije ni imwe mu ziri ku isoko cyane muri iyi mpeshyi aho iri kubaka ikipe ikomeye izifashisha mu mwaka utaha.

Mugenzi yiyongereye kuri Nyamurangwa Moses waguzwe muri Sunrise FC na Niyonsaba Eric wakiniye Espoir FC, na bo bamaze gusinya imyaka ibiri muri iyi kipe.

Bivugwa ko kandi abandi bakinnyi barimo Umunyezamu Ntwari Fiacre wasoje amasezerano muri AS Kigali, Kwitonda Ally wakiniraga iyi kipe y'Umujyi wa Kigali ndetse na Myugariro Ndizeye Samuel wahoze muri Rayon Sports bamaze kuyerekezamo.

Umutoza Mashami Vincent arifuza kubaka ikipe izahatana umwaka utaha nyuma yo kugera muri Police FC mbere gato ya Shampiyona y'umwaka ushize, yari yaramaze kugura abakinnyi biganjemo abo yahasanze. Uwo mwaka warangiye iyi kipe iri ku mwanya wa gatanu n'amanota 47.

Mugenzi Bienvenue w'imyaka 29 yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Marines FC, APR FC na Kiyovu Sports.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/police-fc-yamaze-kwibikaho-rutahizamu-mugenzi-bienvenue

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)