Prophetess Bella ufitiye ifuhe abiyitirira Im... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Prophetess Bella Kabirigi, "umuhanuzikazi twungutse", umukobwa ukiri muto wateye umugongo ibishashagirana by'Isi, akinjira wese mu gukorera Imana, yibwira abatamuzi ko ari umukobwa "ukunda cyane Imana na Mwuka Wera" ndetse akaba yaramaramaje mu kuyikorera. Anavuga ko ashinze imizi muri Kristo.

Akorera umurimo w'Imana muri Canada mu Mujyi wa Montréal muri Reedemed Gospel Church ishumbwe na Dr. Bishop Rugagi Innocent, bisobanuye ko ari umukobwa we mu buryo bw'Umwuka nk'uko nawe abyihamiriza ati "Umubyeyi wanjye wo mu mwuka ni Dr.Bishop Rugagi Innocent".

Prophetess Bella unafite impano yo kuririmba, akubutse i Rongai muri Kenya aho yakoreye igiterane gikomeye 'Cloud Must Change'. Cyabaye tariki 26-28 Gicurasi 2023, kibera muri Shekinah Glory International Tabernacle Church iyobowe na Apostle Dr. Joseph Njuguna, ikagira icyicaro gikuru mu Bwongereza muri Manchester.

Uyu mukobwa wavuye muri Canada akajya kwamamaza Yesu muri Kenya ku butumire bwa Apostle Dr. Joseph Njuguna, yadusobanuriye insanganyamatsiko idasanzwe yahaye iki giterane, ariyo "Cloud Must Change" - Igicu Gigomba Guhinduka. Yavuze ko byashibutse muri Bibilita mu 1Abami18: 44.

Haragira hati "Agezeyo ubwa karindwi aravuga ati 'Dore mbonye igicu gito kingana n'ikiganza cy'umuntu kiva mu nyanja.' Eliya aramubwira ati 'Genda ubwire Ahabu uti 'Itegure igare ryawe umanuke imvura itakubuza'.


Benshi barahembutse mu giterane cyatumiwemo Prophetess Bella

Prophetess Bella yasobanuye ko "Tugerageza kenshi; rimwe na rimwe tukarambirwa ariko Bibiliya yatwibukije ko bishobora kwanga rimwe, ari ubwa kabiri ubona agacu cyangwa ubwa gatatu, ariko agacu ari uyu munsi kagomba guhinduka, ukabona agacu k'Imana kandi mu gihe gikwiriye!".

Arakomeza ati "Hari uducu twigize kampara tudahinduka ariko ijambo nakuzaniye ni uko ku nshuro ya karindwi Ahabu byakunze. Ahari wowe ugeze ku nshuro ya kane, cyangwa iya cumi, ariko agacu kagomba kuboneka, Uwiteka arategeka!".

Yanabwirije kandi mu makesha yiswe "The Night of Prophecy" [Ijoro ry'Ubuhanuzi] yabereye i Rongai, tariki 02 Kamena 2023 kuva saa mbiri z'ijoro kugeza mu rukerera. Yari ari kumwe na Nabii Dr. Joseph Njuguna, Minister Prophet Moses Odhiambo na Minister Ev. Ruth Queen.

Prophetess Bella Kabirigi, umunyarwandakazi utuye mu gihugu cya Canada, yabwiye inyaRwanda ko yasanze muri Kenya banyotewe cyane no kumva amagambo y'Imana, akaba ashima Imana yateguye imitima yabo. Ati "Abo nagezeho, banyotewe ijambo kandi bazi kwakira ijambo. Uwiteka ashimwe yabateguye:".

Yagarutse ku byo yishimiye cyane mu ivugabutumwa yakoreye muri Kenya, ati "Icya mbere nishimiye ni uko Imana yikoreye ubushake bwayo! Abantu kwakira agakiza ndetse no kubohoka mu buryo bumwe cyangwa ubundi (Deliverance) byaranshimishije kuko ni umusaruro w'uko ntabwo usigara uko uri iyo Yesu akugezemo!".

Twabajije uyu muhanuzikazi Ibyanditswe Byera yagarutseho cyane, avuga ko ari byinshi, bikaba byaraterwaga n'icyo Mwuka amushize ku mutima gutanga! Gusa imwe mu nsanganyamatsiko yabwirijeho ni 'Urukundo rw'Imana mu bantu rwubaka ubwami bwimana'.

Ati "Birababaje ko tugifite abakristo bagira amashyari cyangwa bakomeretsa abandi kandi twagakwiriye kuba urugero rwiza rubera abandi urugero. Ugasanga nuzuye Mwuka Wera kandi ntashobora guha amazi umuturanyi. Cyangwa mvuga mu ndimi, ntashobora gufasha umukene".

Prophetess Bella avuga ko abantu benshi "bakomeretswa bicaye mu rusengero", kandi nyamara urusengero rukwiye kuba ubuhungiro. Ati "None abenshi bakomeretswa n'abakozi b'Imana cyangwa n'abakristo. Turambiwe abiyitirira Imana kandi ntayo tubona mu mbuto bera! Mesa kamwe niba Kristo umufite tumubone muri wowe!".

Yakomoje ku mpano afite yo kuririmba, avuga ko isaha y'Imana nigera azaba umuhanzikazi. Ati "Yegooo ndi umuramyi kandi ubikunze! Igihe cyabyo kigeze nabyo bizasohora! Ndabyizeye". Avuga ko ari umuvugabutumwa wabisigiwe ndetse akaba yaragiriwe ubuntu bwo kugira n'impano y'ubuhanuzi.

Prophetess Bella ashobora gushinga Itorero?


Mu gusubiza iki kibazo cy'umunyamakuru wacu, Bella Kabirigi yagize ati "Ku bijyanye no gushinga itorero, ubu mvuga ubutumwa ahantu hatandukanye uko mbihamagariwe muri iki gihe kandi ndabikunze! Ariko igihe nikigera Imana ikabishima ko nshumba itorero, nzitaba umuhamagaro!"

Prophetess Bella amaze kumenyerwa mu biterane bifite insanganyamatsiko zidasanzwe nk'uko twabigarutseho. Kuwa 01/01/2022 yakoreye muri Canada igiterane kidasanzwe yise "The Smoke of Worship" bisobanuye "Umwotsi w'Umubavu wo Kuramya Imana".

Insanganyamatsiko yacyo yayikuye muri Zaburi 86:9 havuga ngo 'Mwami, amahanga yose waremye azaza, akwikubite imbere akuramye, kandi bazahimbaza izina ryawe.'‭‭ Cyabereye mu Mujyi wa Montreal [1871 rue Saint Louis Montréal. Qc.]

Cyakorewemo imirimo itandukanye mu rwego rwo kuramya Imana hamwe n'abaramyi b'amazina azwi barimo Kimberly Adé wavuye i Toronto (afite izina rikomete kuko yigeze no gutumira Sinach), Moses Mugisha wavuye muri Ottawa ndetse na Miriam Budju Hunter wo muri Montréal.


Bella yagiriye ibihe byiza cyane muri Kenya


Prophetess Bella arakataje mu Ivugabutumwa


Benshi bakiriye agakiza nyuma yo kubwirizwa na Prophetess Bella


Arashima Imana yamukoresheje imirimo ikomeye mu gihugu cya Kenya

Prophetess Bella yishimiye cyane ukuntu abanya-Kenya bakunda ijambo ry'Imana


"Cloud Must Change" ni kimwe mu biterane Bella yatumiwemo muri Kenya


"The Night of Prophecy" ni ikindi giterane yakoreye muri Kenya mu ntangiriro z'uku kwezi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130629/prophetess-bella-ufitiye-ifuhe-abiyitirira-imana-kandi-ntayo-tubona-mu-mbuto-bera-yishimiw-130629.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)