Ikipe ya Rayon Sports igiye kugurisha umukinnyi wayo mu ikipe ihora ihanganye nayo kuva kera.
Ikipe ya Rayon Sports irimo gushaka amafaranga yo kugura abakinnyi batandukanye Kandi bakomeye izakoresha umwaka utaha w'imikino, nayo irimo gushaka uko yagurisha abo ifite yabonye itakomeza gukenera mu mikino itandukanye izakina umwaka utaha w'imikino.
Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports yamaze kurekura Muvandimwe Jean Marie Vianey. Uyu mukinnyi ari kurwanirwa n'amakipe menshi Kandi akomeye harimo ikipe ya Bugesera FC hamwe na Mukura Victory Sports ariko amakuru yizewe dufite ni uko uyu musore ibiganiro bigeze kure n'ikipe ya Mukura Victory Sports.
Iyi kipe ya Mukura Victory Sports iri mu ikipe zimaze igihe kinini hano mu Rwanda, ntijya yemere gutsindwa na Rayon Sports mu buryo bworoshye kuva kera ishobora gukukana uyu musore dore ko n'umutoza wayo yamushatse cyane. Mukura Victory Sports ikomeje gusinyisha abakinnyi batandukanye harimo cyane abakomoka mu guhugu cy'u Rwanda.
Â
Source : https://yegob.rw/rayon-sports-igiye-kugurisha-umukinnyi-mu-ikipe-bihora-bihanganye-kuva-kera/