Rayon Sports yegukanye igikombe cya 11 cy'Amahoro itsinze APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yegukanye igikombe cy'Amahoro 2023 itsinze APR FC 1-0 ku mukino wa nyuma cya Ngendahimana Eric.

Aya makipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2016 ubwo Rayon Sports yatsindaga APR FC1-0 cya Ismaila Diarra.

Rayon Sports kandi ikaba ari bwo iheruka kwegukana igikombe cy'Amahoro ni mu gihe APR FC igiheruka muri 2018 ubwo yatsindaga ku mukino wa nyuma Espoir FC. Bivuze ko aya makipe akumbuye igikombe cy'Amahoro.

Ni umukino wabanjirijwe n'imvururu abakinnyi bashwanira kuri bench imwe bose bashaka kuyicaraho ntawushaka kubisa undi.

APR FC yatangiye umukino isatira ndetse no mu minota ya mbere nk'itanu Mugisha Gilbert ndetse na Nshuti Innocent babona amahirwe batagize icyo bayabyaza.

Rayon Sports yahise yinjira mu mukino ndetse irasatira cyane ku munota wa 9 Onana yatanze umupira mwiza ariko Luvumbu ntiyawubyaza umusaruro.

Ku munota wa 23, Ndayishmiye Dieudonne yarokoye ikipe ye aho yakuyemo umupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Luvumbu.

Ku munota wa 26 Ishimwe Pierre yarokoye ikipe ye ubwo yakuraga umupira ku mutwe wa Onana, ni ku mupira yari ahawe na Ojera.

Rayon Sports yari yakomeje kwisirisimbya imbere y'izamu rya APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 48 ubwo Ojera yahaga umupira Luvumbu atera mu izamu maze Pierre arawuruka, Ngendahimana Eric ahita awushyira mu rushundura. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

Rayon Sports nubundi yatangiranye igice cya kabiri imbaraga aho ku munota wa 52 yabonye kufura yatewe na Luvumbu ariko Pierre awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 59, APR FC yakoze impinduka za mbere havamo Kwitonda Alain Bacca hajyano Ishimwe Anicet.

Kumunota wa 62, Bonheur yakuyemo umupira wa Bizimana Yannick maze Anicet awusubijemo unyura hejuru y'izamu.

Ku munota wa 66 Osalue Rapahael yahaye umwanya Kanamugire Roger ku ruhande rwa Rayon Sports ni nako APR FC yakuyemo Bizimana Yannick hajyamo Mugunga Yves. APR FC yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 78 ubwo Niyibizi Ramadhan yasimbuye Mugisha Gilbert. Umukino warangiye ari 1-0 Rayon Sports yegukana igikombe cy'Amahoro 2023, kiba igikombe cya 11 yegukanye mu mateka yayo.

Ba kapiteni n'abasifuzi mbere y'umukino
Igikombe cy'amahoro yegukanye
Abatoza b'ikipe y'igihugu
Ngendahimana Eric watsinze igitego cyahesheje Rayon Sports igikombe
Byari ibyishimo kuri Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yegukanye-igikombe-cya-11-cy-amahoro-itsinze-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)