Mu buryo busa n'ubugoranye, Rayon Sports igiye kwerekeza i Huye gukina umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro na APR FC uzaba mu mpera z'icyumweru aho yagiye bamwe mu bakinnyi bagasigara i Kigali.
Iyi kipe yagombaga kuba yaragiye ku wa Kabiri w'iki cyumweru ariko abakinnyi banga kugenda kubera ko batarahembwa imishahara y'amezi 2 ukwezi kwa Mata na Gicurasi 2023.
Ubuyobozi bwabasabye ko bajya i Huye ko bizageza ku wa Gatanu bamaze kubona amafaranga yabo ariko bo bavuga ko bazagenda bayajyanye. Aba bakinnyi bafite impungenge z'uko bamwe basoje amasezerano kandi akaba ari umukino wa nyuma bityo ko kuzayabona bigoranye.
Ejo hashize nyuma y'imyitozo babwiwe ko buri mukinnyi ashakirwa ibihumbi 50 yo gusigira imiryango yabo andi bakazayahabwa nyuma ariko babitera utwatsi bavuga ko ntaho bazajya.
Mu ijoro ryakeye nibwo Team Manager w'iyi kipe, Mujyanama yanditse ku rubuga rw'abakinnyi ko mu gitondo bajya i Huye aho imodoka iri bufate umuntu wa mbere saa 6h30'.
Abakinnyi bahise bamusubiza ko kugira ngo bagende ari uko bagomba guhabwa ibyo bagombwa.
Yabasabye ko buri umwe agomba kubaha amasezerano ye kuko ntawazanye n'undi. Bamubwiye ko yakora akazi ke akareka kubinjirira mu mikinire yabo.
Imodoka yabyutse ijya gufata abakinnyi ariko kugeza saa amakuru avuga ko harimo abakinnyi batatu bonyine.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubu imodoka yamaze guhaguruka yerekeza i Huye aho yagiyemo abakinnyi 15 batarimo kapiteni w'iyi kipe Rwatubyaye Abdul ndetse n'umwungiriza we Ndizeye Samuel.
ISIMBI yashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo ariko ntibyakunda kuko umunyamabanga w'iyi kipe, Patrick Namenye atitabaga telefoni ye ngendanwa.