Nk'uko amakuru yatangajwe na Minisiteri y'itumanaho n'itangazamakuru avuga, ngo kungurana ibitekerezo na Jean-Pierre Lacroix bigamije kugera ku ntego zo kurangiza ibikorwa by'imitwe yitwaje intwaro ndetse no kwemerera leta kuzamuka mu mbaraga mu karere.
Muri urwo rwego, hemejwe ko ingabo za MONUSCO zimaze imyaka isaga 20 zikorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo biteganyijwe ko zizava muri iki gihugu mu mezi 6 ari imbere. Ku bategetsi ba Congo, ngo iyi ni intambwe y'amateka ku gihugu nk'uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ivuga.
Niba ibi bishyizwe mu bikorwa nk'uko bivugwa,RDC izaba ituye umuzigo w'ubusahuzi no gukingira ikibaba bagizi banabi bari mu mwambaro w'imitwe yitwaje intwaro yazengereje uburasirazuba bw'iki gihugu, bikorwa na MONUSCO ihamaze ibinyacumi by'imyaka.
Mu gihe gito gishize nibwo uburakari bw'aba kongomani bwazamutse bamagana izi ngabo za UN bashing kuba zitaragize icyo zibafasha mu gihe cyose bamaze, kuko haba umutekano,ibikorwa by'iterambere no kugarura amahoro nka bimwe mubyabazanye nta nakimwe wavuga ko bagezeho.