RDC: Hari amashusho n'amajwi byagaragaye Abanyeshuri bigishwa kwanga u (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gahunda yatangiye muri Congo nyuma y'uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo atangaje ku mugaragaro ko umwanzi w'igihugu cye ari "u Rwanda ruyobowe na Paul Kagame."

Tshisekedi n'ibyegera bye bashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, ku mpamvu bavuga ko iri mu rwego rwo gusahura amabuye y'agaciro RDC ikungahayeho.

Mu mashusho yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuva mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Kamena yerekana abanyeshuri ba rimwe mu mashuri abanza bateraniye hamwe; bakinira imbere y'abarezi babo imikino irimo amagambo Tshisekedi amaze iminsi avugira ahantu hatandukanye.

Ni ubutumwa bushimangira ko u Rwanda na Uganda ari bo banzi ba Congo mu bihugu byose bituranye na yo.

Mu mashusho umwana umwe w'umuhungu wiyita RDC agaragara akikijwe na bagenzi be baba bahagarariye ibihugu bya Uganda, u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Zambia, Angola, Congo-Brazzaville, Centrafrique na Sudani byose bihana imbibi na kiriya gihugu.

RDC abazwa kuvuga inshuti ze, akavuga ko ari u Burundi, Tanzania, Zambia, Angola, Congo-Brazzaville, Centrafrique na Sudani y'Epfo.

Uyu kandi abazwa kwerekana abanzi be muri bagenzi be, akavuga ko "abanzi be ari u Rwanda na Uganda."

Uyu mwana uba uhagarariye Congo abazwa impamvu yita ibi bihugu bibiri abanzi be, agasubiza ngo "ni ukubera ko banteye."

Ababa bahagarariye Uganda n'u Rwanda na bo babazwa impamvu bateye Congo, bagasubiza ngo "ni ukubera ko dukennye cyane we akaba akize cyane."

Kugeza ubu u Rwanda ntirwemera ko hari ubufasha rwaba ruha M23 mu buryo ubwo aribwo bwose; rukavuga ko Congo Kinshasa ikomeje kurushyiraho ibirego mu rwego rwo kurwitwaza kugira ngo ibone uko isubika amatora y'Umukuru w'Igihugu abura amezi make agatangira.

Abakurikiranira hafi ibyo muri aka karere bahuriza ku kuba iriya gahunda nshya ya RDC ishobora kurushaho guteza umwuka mubi hagati yayo n'abaturanyi bayo, ku buryo amakimbirane bafitanye ashobora kuzaba ay'igihe kirekire

ku bumva igifransa mwakurikira ibyo babiba mu banyeshuri kuri iyo video nto

#Congo 🇨🇩 decryptage
C'est en RDC, sud Kivu ... je crois. Et pourtant, a part que l'on voit que c'est des enfants Africains, on dirait une école dans l'Allemagne Nazi du temps Hitler. Apprendre comment le Juif veut voler les bons Allemands... même scenario..Congo 🇨🇩 va très mal. pic.twitter.com/8xK7xgLX3W

â€" Albert Rudatsimburwa 🇷🇼 (@albcontact) June 1, 2023



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-hari-amashusho-n-amajwi-byagaragaye-abanyeshuri-bigishwa-kwanga-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)