RDC:: Icyegera cya Bemba cyatangaje ko FARDC iryamiye amajanja kubera (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Sammy Adubango yabitangaje ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, ubwo yagezaga ijambo ku nama y'Abaminisitiri y'ijana Perezida Félix Tshisekedi yayoboye.

Yavuze ko "Ingabo za Congo ziryamiye amajanja ku bw'ibyihebe bya M23 bifashwa n'u Rwanda, mu byifuzo byabo byo gukomeza kwigarurira ubutaka [bwa Congo] bakomeje ibikorwa byabo byo guhungabanya umutekano muri Kivu y'Amajyaruguru."

Uyu kandi yashinje Ingabo z'u Rwanda kuba zikomeje kwinjira ku butaka bwa Congo mu rwego rwo kongerera imbaraga M23 ziciye ku mupaka w'ahitwa Mwaru.

Ku wa Mbere w'icyumweru gishize Igisirikare cya Congo biciye muri Général Major Sylivain Ekenge ukivugira cyatangaje ko M23 yaba iri mu myiteguro yo kugaba igitero simusiga cyo kwigarurira Umujyi wa Goma.

Ni gahunda uyu mutwe wahakanye; uvuga ko Guverinoma ya Congo ari yo imaze igihe mu myiteguro y'intambara; ibishimangirwa n'amagambo amaze igihe atangazwa n'abarimo Tshisekedi na Minisitiri w'Ingabo, Jean Pierre Bemba.

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki Kanyuka we aherutse kudutangariza ko biteguye guhangana n'amabi ya leta yabo ya Congo, kandi ko n'intwaro RDC iherutse kugura zo kubarwanya ngo barabizi ko bazazigabana binyuze mu mirwano

Maj. Willy Ngoma uvugira M23 mu bya gisirikare nawe yunzemo ko icyo bashyize imbere ari ibiganiro, binajyanye no kuba bamaze igihe bubahiriza imyanzuro y'abakuru b'ibihugu by'akarere.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-icyegera-cya-bemba-cyatangaje-ko-fardc-iryamiye-amajanja-kubera-m23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)