Byavuzwe na Musenyeri Fulgence Muteba imbere y'imbaga y'aba Kristu bari bamushagaye bitabiriye igitambo cya Misa yaturiwe kuri kuri Stade ya TP Mazembe kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena 2023.
Mgr Fulgence Muteba yamaganye uburyo abanyapolitiki bayoboye igihugu bitwara hirya no hino, ariko kandi agaruka k"umubabaro w'abaturage" ukomeje kwiyongera bitewe n'imyitwarire y'abayobozi bakabaye bita ku bibazo byabo.
Ati: "Aba baturage batuye ku butaka bwuzuye ubutunzi butagira ingano, ariko ikibabaje! Ntabwo babwungukiramo bihagije. Yaba umuringa cyangwa cobalt hano muri Katanga, yaba diyama iva Kasai cyangwa ibiti biva muri Equateur hamwe n'amafaranga yinjira muri gasutamo ava ku mipaka n'ibihugu icyenda bidukikije, inyungu z'ubwo butunzi butagira ingano zihariwe n'agatsiko k'intore ziri ku butegetsi ndetse n'ibigo by'ibihugu byinshi nta shingiro. '
Nk'uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ivuga, Musenyeri mukuru wa Lubumbashi yakomeje avuga ko muri iki gihe, abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ari bo ba nyir'umutungo kamere uri mu butaka bw'igihugu cyabo ariko bakomeje kwibasirwa n'ubukene bukabije n'amakuba ashingiye kuri uwo mutungo.
Mu gusoza ijambo rye, yavuze ko mu buryo bwumvikana, ubu bigaragara ko "uzashaka gucamo igihugu ibice kubera ibitekerezo bya politiki, azasanga abaturage mu nzira ye".