Abo bantu bashinjwa guteza umutekano muke waguyemo abantu batari bake hakoreshejwe intwaro gakondo n'imbunda.
Uretse 12 bakatiwe urwo gupfa, urukiko rwa gisirikare rwa Bandundu-Bagata-Mai Ndombe rwagize abere abandi barindwi kubera ko nta bimenyetso bihegije bibahamya icyaha byigeze bigaragara.
Umutekano muke muri teritwari ya Kwamouth wangiritse biturutse ku makimbirane hagati y'amoko y'aba-Teke n'aba-Yaka; wagize ingaruka no mu bindi bice bikikije aka gace harimo n'igice cy'Umujyi wa Kinshasa.
Abantu benshi barishwe abandi bava mu byabo bitewe n'imvururu n'imirwano hagati y'ayo moko mu Majyepfo y'Uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk'uko inkuru ya Radio Okapi ibivuga, Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu, Peter Kazadi yemeje ko ituze ryongeye kugaruka muri Teritwari ya Kwamouth.
Komisiyo y'Amatora itari yarateguye lisiti z'itora muri aka gace, yatangaje ko yatangiye ibyo bikorwa.