Rubavu! Umusore yakubise Umusaza ifuni ahita agagara gusa na we ibyamubayeho byatumye abaturage bari bariye karungu biruhutsa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore yakubise Umusaza ifuni ahita agagara gusa na we ibyamubayeho byatumye abaturage bari bariye karungu biruhutsa.

Umusore bivugwa ko yavukaga mu karere ka Nyabihu uri mu kigero cy'imyaka 26 yishe umusaza barindanaga insina.

Nyuma yo kwica uwo musaza na we yahise araswa arapfa ubwo yashakaga kurwanya inzego zishinzwe umutekano.

Ibi byabereye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu, akagari ka Murambi, ho mu mudugudu wa Bushengo, mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 rishyira kuwa 26 kamena 2023.

Nyirahakizimana Agnes, wo mu muryango wa nyakwigendera wapfuye yishwe akubiswe ifuni mu mutwe avuga ko bikekwa bapfuye igitoki cyari cyibwe mu rutoki rw'uwitwa Kayibanda barindiraga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rubavu, Harerimana E. Blaise yahamije aya makuru asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.

 



Source : https://yegob.rw/musanze-umusore-yakubise-umugabo-ifuni-ahita-agagara-gusa-na-we-ibyamubayeho-byatumye-abaturage-bari-bariye-karungu-biruhutsa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)