Ruhango: Umugore yivuganye mugenzi we amutemaguye amuziza umuntu wagaciro mu buzima bwabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wo mu Karere ka Ruhango yivuganye mugenzi we witwa Musanabera Béatrice amutemye amuziza umugabo bari bafatanyijje.

Umugore w'imyaka 50 y'amavuko niwe wicwe na mukeba we amutemesheje umuhoro ni nyuma y'uko aba bombi babanje gutonganira mu kabari barangiza bagataha batonganira mu nzira n'uko bageze mu rugo mukeba we yinjira mu nzu azana umuhoro aramutema nk'uko bamwe mu baturage babitangaje.

Nyakwigendera Musanabera Béatrice yari afite imyaka 50 y'amavuko akaba yari atuye mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana akagari ka Buhanda umudugudu wa Nyarubuye.

 



Source : https://yegob.rw/ruhango-umugore-yivuganye-mugenzi-we-amutemaguye-amuziza-umuntu-wagaciro-mu-buzima-bwabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)