Rwamagana City yahinduriwe izina yitiranwa n'icyiyaka - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rwamagana City yahinduriwe izina nyuma y'igihe yitwa gutya ariko nigire umusaruro uhagije.

Ibi byakozwe ku munsi w'ejo hashize ihabwa izina rya Muhazi FC aho gukomeza kwitwa Rwamagana City.

Impamvu nyamukuru yatumye Rwamagana City ihindurirwa izina ni uko iyi kipe igiye guterwa inkunga n'uturere tubiri ari two Akarere ka Rwamagana ndetse n'akarere ka Kayonza.

Ibi byakozwe muri gahunda intara y'iburazirazuba ifite yo gutera inkunga amakipe yose akomoka muri iyi Ntara kugirango akomeze kugira imbaraga nyinshi. Akarere ka Gatsibo na Nyagatare buzajya bufasha Sunrise FC naho Kirehe hamwe na NGOMA zifashe Etoil de Rest, Rwamagana na Kayonza zifashe Muhazi FC yari Rwamagana City.

 



Source : https://yegob.rw/rwamagana-city-yahinduriwe-izina-yitiranwa-nicyiyaka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)