Rwamagana yubatswemo inganda zirenga 13 n'ama... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuki hatubakwa sitade kandi abahatuye bahora bayinyotowe? 

Benshi bavuga ko Stade ikenewe cyane kandi yagirira akamaro abatuye muri aka Karere ndetse n'abatahatuye dore ko ari mu marembo y'umujyi wari Kigali.

Umujyi wa Bugesera, umujyi wa Muhanga na Rwamagana kugeza ubu ni imijyi yitwa 'Imijyi Igaragiye Kigali' (Satellite city), nyamara Bugesera na Muhanga hubatswe amasitade, mu gihe Rwamagana nta Stade ifite.

Ubukungu bw'Akarere ka Rwamagana bumaze kuzamuka mu buryo bugaragara dore ko ari Akarere gakorerwamo ibikorwa by'ishoramari cyane cyane mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Mu mirenge 14 igize ako Karere, umurenge wa Gishari ni wo wonyine udacukurwamo amabuye y'agaciro.

Gishari nayo ifite ibikorwa by'iterambere kuko irimo amahoteli yubatswe ku kiyaga cya Muhazi, yubatsemo uruganda rutunganya indabo rukazohereza hanze rwitwa Bella Flowers ndetse ni ho hubatse ishuri rya Polisi y'Igihugu. Muri uyu Murenge kandi hamaze kubakwamo imihanda ibiri ya kaburimbo ifite ibirometero hafi 19.

Mu karere ka Rwamagana kandi hari inganda 13 zamaze kuzura, ndetse zatangiye gukora. Hubatswe ishuri rihugura abacungagereza, habarizwa kaminuza ebyiri ndetse n'Ishuri Rikuru rimwe.

Muri Rwamagana hari ubuhinzi bw'urusenda bumaze gutera imbere ku buryo barwohereza mu mahanga, hari imishinga yo kuhira yamaze gutangira. Umushoramari ushoye imari mu buhinzi, isoko riramworohera kuko ni hafi ya Kigali. Hahingwa Ikawa na Avoka zigurishwa mu mahanga.

Tugarutse ku ngingo yacu yibazwa na benshi bagira bati "Habuze iki ngo twubakirwe sitade?"

Abaganiriye na InyaRwanda.com bavuga hakwiye gutekerezwa uburyo Rwamagana yakubakwamo sitade. Umwe mu bigisha umupira w'amaguru abana bato bo mu Karere ka Rwamagana, avuga ko agize amahirwe ikintu gikomeye yasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari uko muri Rwamagana hakubakwa sitade.

Yagize ati "Umujyi wacu ukeneye sitade ariko ntutuzi niba tuzayibona kuko twumva uduce twinshi bemererwa sitade ariko twebwe umujyi ntiturumva niba hari igitekerezo gihari cyo kuyubaka. Ubu ikipe yacu ikinira i Ngoma kandi ubundi yakabaye ikinira imbere y'abaturage banayiteye inkunga."

Uwo mugabo yakomeje agira ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika igihe cyo gusura uturere nadusura muri muri Rwamagana, naba mu ba mbere mu bamushimira ibyiza yakoreye abanyarwanda by'umwihariko abasiramu dutuye muri Rwamagana twari twarakandamijwe mbere y'uko tuyoborwa na FPR Inkotanyi. 

Ubutegetsi bwose bwatwitaga abaswayiri,..,Namusaba kuduha sitade tukayita "Ubumwe" kuko ntawukitwita abaswayiri, ntiduhezwa nka mbere icyo tubura ni sitade ibindi byose barimo kubiduha".

Ubuyobozi bw'Akarere ka buvuga ko mu mujyi wa Rwamagana hatarubakwa sitade kubera kubura ingengo y'imari. Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab ubwo yasubizaga ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda.com, yagize ati "Ahazubakwa sitade harateganyijwe ku gishushanyo mbonera cy'umujyi wa Rwamagana. Sitade izubakwa ahitwa kuri IGA, tuhafite ubutaka twateganyije ko buzubakwaho sitade."

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko umushinga wa sitade usaba ingengo y'imari nini. Ati "Kubaka sitade bisaba gushaka ingengo y'imari nini, igihe izabonekera sitade izubakwa kuko nk'uko nabivuze hari aho twateganyije kuyubaka."

I Rwamagana hubatswe sitade, amakipe yo mujyi wa Kigali nayo yabyungukiramo kuko ni ahantu habereye gukorerwa umwiherero (Camp) kubera amahoteli yubatswe ku kiyaga cya Muhazi amaze kuba umunani kandi ashobora gucumbikira amakipe. Hagati ya Kigali na Rwamagana harimo intera y'ibirometero 60.

Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere dufite ubucucike buri hejuru mu miturire kuko mu ibarura ryakozwe muri 2022 ryagaragaje ko aka Karere gatuwe n'abaturage 484,953 ku buso bungana kilometero kare 681.8. Abaturage 711.3 batuye ku bucucike bwa Kilometero kare imwe. 

Abaturage batuye mu karere ka Rwamagana bakomeje kwiyongera kuko abenshi mu bimuka mu mujyi Kigali bakunze kuhatura. Mu ibarura ryo muri 2012 Rwamagana yari ituwe n'abaturage 312.760 bivuga ko biyongereyeho abagera 192,193 mu myaka 10.

Uburyo iterambere ryihuta muri aka Karere ni imwe mu mpamvu kubaka sitade bikwiriye gushyirwa mu mishinga yihutirwa mu bikorwa remezo aka Karere gateganya kubaka.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130657/rwamagana-yubatswemo-inganda-zirenga-13-namahoteli-arenga-8-kuki-nta-sitade-ihubakwa-130657.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)