Ku bw'iyo mpamvu rero, umuryango utari uwa Leta, SOS Children's Villages Rwanda, wagiranye amasezerano n'umuryango mpuzamahanga, JA Africa agamije gutoza abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye kuba ba rwiyemezamirimo bakiri bato.
Ni Amasezerano y'ubufatanye yo gutangiza iyi gahunda yiswe JA Company Program to Rwanda, yasinswe hagati ya Junior Achievement Africa (JA Africa), ya, Simi Nwogugu na SOS Children's Villages Rwanda yari ihagarariwe n'Umuhuzabikorwa w'imishinga na Programu Hatari Patrick.
Iyi gahunda mu rwego rw'igerageza yari yatangiriye mu bigo bitatu byigisha imyuga n'ubumenyingiro, GS Gikomero, SOS Children's Villages Technical High School Kigali, na SOS Secondary School Kayonza, no mu ishuri ryigenga rya King Academy Kigali riri mu Karere ka Kicukiro.
Mu gutangiza iyi gahunda, hari abanyeshuri, umwe wo muri SOS Secondary School Kayonza watanze ubuhamya avuga ko ubu ari CEO (Umuyobozi mukuru w'ikigo), akaba afite company ikora amavaze (vases).
Abandi banyeshuri bishyize hamwe bakora company ikora software, ikorera mu kigo cyabo cya SOS Children's Villages Technical High School Kigali.
Iyi gahunda niramuka ishyizwe mu bikorwa nk'uko ubuyobozi bwasinyanye amasezerabo bubivuga, izasiga imyumvire n'ubushobozi ku bana barangiza kwiga kwihangira imirimo ago kwicara bagategereza akazi rimwe na rimwe bakagaheba.
Abanyeshuri n'ibigo, umuyobozi wa JA Africa yabasabye kwitegura irushanwa rizaba ku rwego rw'isi rizahuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga myiza, rikazabera i Kigali muri Nzeri, 2023 uzatsinda abanda azahabwa amadolari ibihumbi cumin a bitanu ($15,000).