Seninga watozaga Sunrise FC yamaze kwirukanwa - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 8 Kamena 2023, ni bwo Sunrise FC yandikiye amabaruwa aba batoza bombi ibamenyesha igihe cy'integuza yo gusesa amasezerano, kubera kutubahiriza ibiyakubiyemo birimo gufasha iyi kipe gusoza muri arindwi ya mbere muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere.

Umunyamabanga wa Sunrise FC, Kahangwa Frank, yatangaje ko bahaye integuza aba batoza nk'uko itegeko ry'umurimo ribivuga.

Yagize ati 'Ni byo, twabandikiye ibaruwa y'integuza yo gusesa amasezerano kuko batubahirije ibyari biyakubiyemo.'

Muri rusange, uwavuga ko uyu mwaka utagenze neza hagati y'aba batoza na Sunrise FC ntiyaba ari kure y'ukuri kuko muri Werurwe nabwo bari bahagaritswe ukwezi bazira gutsindwa imikino itatu yikurikiranya mu rugo.

Ibi byaje bikurikira intangiriro nziza z'umwaka bagize ubwo basozaga imikino ibanza Sunrise FC iri ku mwanya wa munani n'amanota 22.

Seninga atandukanye n'iyi kipe nyuma y'imyaka ibiri, ayisigiye Igikombe cyo mu Cyiciro cya Kabiri yegukanye mu mwaka ushize ubwo yazamukaga mu cya Mbere.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/seninga-watozaga-sunrise-fc-yamaze-kwirukanwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)