Nyinawumuntu Marie Grace ni we wagizwe umutoza w'ikipe y'igihugu y'abagore aho yahise ahamagara abatarengeje imyaka 23 aho bagiye kwitegura imikino yo gushaka itike y'Imikino ya Olempike yo mu 2024.
Uyu mutoza akaba yahise ahamagara abakinnyi 25 agomba gutangirana umwiherero tariki 28 Kamena 2023.
Agiye gutangira urugendo rwo gushaka itike y'Imikino ya Olempike 2024 izabera i Paris mu Bufaransa.
Ku ikubitiro azatangira akina na Uganda tariki ya 12 Nyakanga i Kampala naho uwo kwishyura ukinwe tariki 18 Nyakanga 2023 kuri Stade Huye. Mu gihe rwasezerera Uganda rwazahura na Cameroun mu kindi cyiciro.
Ibi bisobanuye ko azayobora u Rwanda mu mikino ibiri rugomba gukinamo na Uganda, ubanza tariki ya 12 i Kampala naho uwo kwishyura ukinwe tariki 18 Nyakanga 2023 kuri Stade Huye. Akazungirizwa na Mukamusonera Théogenie usanzwe atoza AS Kigali y'Abagore.
Muri iyi mikino, ijonjora rya mbere rizakinwa n'amakipe 18 akuranemo hasigare icyenda, muri aya icyenda arindwi muri aya azahura n'arindwi yabaye aya mbere mu Gikombe cya Afurika giheruka, abiri asigaye yikiranure hagati yayo. Hakurikireho ibindi byiciro bibiri bizatanga amakipe abiri azaserukira Umugabane wa Afurika mu Mikino Olempike.
Abakinnyi 25 bahamagawe
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/she-amavubi-yabonye-umutoza-yahamagaye-abakinnyi-25