Abinyujije mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa As Kigali, Shema Fabrice yavuze ko atazakomeza inshingano zo kuyobora As Kigali ku mpamvu ze bwite.
Mu 2020 ni bwo Shema Fabrice yari yatorewe kuyobora manda ya kabiri kuko yari amaze imyaka 2 n'ubundi ari umuyobozi w'iyi kipe.
Shema Fabrice ni umwe mu bayobozi bagaruriye As Kigali igitinyiro nyuma yaho yegukanye igikombe cy'Amahoro inshuro ebyiri, ndetse ikipe igatangira kugira abakinnyi bakomeye ku ngoma ye barimo Haruna Niyonzima, Olivier Saif Ntwari Fiacre n'abandi.
Gusa n'ubwo ibyo byose byakozwe, ntabwo As Kigali yabashije kwegukana igikombe cya shampiyona nk'uko babishakaga. Uyu mwaka w'imikino urangiye, As Kigali yasoje iri ku mwanya wa 4 n'amanota 47.
Kubera impamvu ze bwite Ngoga Shema Fabrice yatanze umwanya w'ubuyobozi wa As Kigali Â
As Kigali igiye kujya mu biganza by'ubuyoboziÂ