Si ndi umukinnyi wo kwinginga ngo mpamagarwe mu ikipe y'igihugu, iby'Amavubi sinkibitekerezaho cyane - Haruna Niyonzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yaciye amarenga yo kuba yarafashe icyemezo cyo gusezera mu ikipe y'igihugu, ni nyuma y'uko amaze igihe adahamagarwa.

Uyu mukinnyi ukinira Al Ta'awon muri Libya, akaba ari we umaze gukina imikino myinshi mu ikipe y'igihugu aho yakinnye imikino 107 kuva Carlos Alós Ferrer ntabwo arahamagarwa mu ikipe y'igihugu nkuru.

Mu kiganiro B-Wire, Haruna Niyonzima yavuze ko imyaka amaze mu ikipe y'igihugu atatakamba ngo ahamagarwe mu ikipe y'igihugu.

Ati "Ntabwo mbitekereza cyane, ntabwo mbitekereza cyane kubera ko, njyewe nkunda kuvuga ukuri uyu ni umupira turimo kuvuga, ntabwo njyewe ndi umukinnyi wo kwinginga ngo mpamagarwe mu ikipe y'igihugu, ntibibaho. Njyewe narabivuze kandi nzahora mbivuga ninava mu mupira nzahora mbivuga, igihe cyose nakiniye ikipe y'igihugu ntabwo ndi umukinnyi wo kwinginga ngo mpamagarwe mu ikipe y'igihugu kandi nta nubwo nababazwa n'uko ntababazwa n'uko ntahamagawe, ahubwo nababazwa n'uko yabonye umusaruro mubi kuko ndabizi uyu munsi urahamagarwa ejo ntuhamagarwe."

Abajijwe niba yaba yaramaze gusezera, yavuze ko atakibitekerezaho cyane bitewe n'uko nta gaciro ahabwa.

Ati "njyewe bitewe n'uburyo mbona nta gaciro bampa, ubundi nta mukinnyi wivuga, ubu njyewe nivuze n'abakinnyi bagenzi banjye banyanga ariko ku bwanjye ku mutima wanjye mba numva naramaze kubivamo, ariko imbaraga ndazifite mu ikipe yanjye ndakina ariko mba nsaba Imana ngo tugere aho twifuza."

Haruna Niyonzima yatangiye gukinira ikipe y'igihugu muri 2006, gusa ntabwo yigeze agira amahirwe yo kuba yagira ikintu gikomeye ayigezeho nko kuyihesha itike y'igikombe cy'Afurika cyangwa itike y'igikombe cy'Isi.

Haruna Niyonzima yaciye amarenga yo gusezera mu ikipe y'igihugu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/si-ndi-umukinnyi-wo-kwinginga-ngo-mpamagarwe-mu-ikipe-y-igihugu-iby-amavubi-sinkibitekerezaho-cyane-haruna-niyonzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)