Kelvin Mandla wari umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba Simba SC ari mu batoza basezerewe n'iyi kipe, akaba azasimbuzwa umunyarwanda Hategekimana Corneille.
Ikipe ya Simba SC ikaba irimo gukora impinduka aho yagiye isezerera abatoza bamwe na bamwe bayobowe n'umutoza w'abanyezamu Chlouha Zakaria.
Yatandukanye kandi na Fareed Cassiem wari physiotherapist ndetse n'umutoza wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Kelvin Mandla.
Uyu mutoza Kelvin Mandla akaba nta gihindutse agomba gusimburwa n'umunyarwanda Hategekimana Corneille.
Hategekimana Corneille akaba amaze iminsi muri Tanzania aho yagiye mu biganiro n'iyi kipe ndetse binavugwa ko n'amasezerano yamaze kuyasinya.
Corneille wari usanzwe ari umutoza wa AS Kigali akaba yarashimwe n'umutoza mukuru wa Simba SC, Robertinho bakoranye muri Rayon Sports, akaba yarahisemo kumutwara.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/simba-sc-yasezereye-umutoza-ishobora-gusimbuza-umunyarwanda