Rutahizamu ukomoka muri Argentine wakiniraga Paris Saint-Germain, Lionel Messi yemeje ko agomba kwerekeza muri Major League Soccer (MLS) shampiyona y'Amerika muri Inter Miami, icyemezo cyatunguye benshi.}}
Amazezerano ye na PSG azarangira tariki ya 30 Kamena 2023, akaba yaramaze gusezerwaho n'iyi kipe ko batazakomezanya.
Hibazwaga aho azerekeza cyane ko amakuru yamusubizaga muri FC Barcelona muri Espagne yavuyemo 2021, andi akamutwara muri Al-Hilal yo muri Saudi Arabia yishyuraga akayabo.
Yaje gutungurana avuga ko agomba kwerekeza muri Inter Miami ku bw'ineza y'umuryango we.
Ati "nafashe umwanzuro ko ngomba kwerekeza muri Inter Miami. Ntabwo birarangira 100%, hari ibitararangira ariko twahisemo gukomeza muri iyo nzira. Niba ibyo muri Barcelona bidakunze nashakaga kuva i Burayi, nkatekereza ku muryango wanjye."
Yavuze ko haje amakipe menshi amwifuza i Burayi ariko nta n'umwanya yigeze afata areba ibyo amuha, mu gihe byanze rero akaba yagombaga kuhava.
Ati "nari mfite andi makipe y'i Burayi anyifuza, ariko sinigeze nanayatekerezaho, igitekerezo cyanjye kwari ukujya muri FC Barcelona, mu gihe byanze kuva mu mupira w'u Burayi maze gutwara Igikombe cy'Isi nibyo byari bikenewe."
"Ubu urugendo rwanjye nzarusoreza muri iki gihugu nkina muri MLS, mpishimira umunsi ku munsi ariko inshingano nta cyahindutse ni ugutsinda, nkora ibintu neza ariko mfite amahoro yo mu mutwe."
Yakomoje avuga ko imyaka 2 yari amaze muri PSG atari yishimye n'umuryango we, bityo ko cyari cyo gihe cyiza cyo kujya ahantu hatuje.
Ati "ndi muri cya gihe cyo nagombaga gutekereza ku muryango wanjye cyane. Nari maze imyaka 2 aho mu muryango bitari byiza, sinabyishimiye. Nagize ukwezi kw'agatangaza ko gutwara igikombe cy'Isi ariko kubyikuramo ntabwo byari binyoroheye. "
Yemeje ko abizi neza ko Barcelona yakoraga ibishoboka byose ngo abe yagaruka harimo kugurisha abakinnyi, kugabanya imishahara kugira ngo irebe ko ihuza n'ingengo y'imari ya shampiyona ya La Liga.
Yavuze ko nyuma yo kumva ibyo bibazo by'amikoro bikirimo atari kujyayo kuko atifuza kunyura mu byo yanyuzemo 2021 ubwo yayivagamo.