"Sinzi niba ari bubashe kubona ibingibi" Irene Murindahabi ku isabukuru ye yavuze uburibwe umubyeyi we ari gucamo amarira azenga mu maso - VIDEWO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irene Murindahabi usanzwe ari umujyanama w'abahanzi Vestine na Dorcas anarenerera inyungu, ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko yavuze uburibwe Mama we ari gucamo kubera uburwayi.

Ubwo Irene yari mu kiganiro Sunday The Choice Live, ku Isibo TV, cyabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 11 Kamena 2023, bagenzi be, Phil Peter na Babu ndetse n'umuhanzi Niyo Bosco bamutunguye maze bamuzanira 'keke' baranamuririmbira.

Gusa mu ijambo yavuze, Irene yatangaje ko umubyeyi we arembye cyane, akaba ari guca mu buribwe, ku buryo anafite ubwoba ko yakitaba Imana.

Reba videwo aho hasi:

 



Source : https://yegob.rw/sinzi-niba-ari-bubashe-kubona-ibingibi-irene-murindahabi-ku-isabukuru-ye-yavuze-uburibwe-umubyeyi-we-ari-gucamo-amarira-azenga-mu-maso-videwo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)