Special Olympics: Ikipe y'igihugu yasezeranyi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera tariki 2 Kamena 2023, abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri shampiyona y'Isi y'Abafite Ubumuga (Special Olympics World Summer Games), batangiye umwiherero. Uyu mwiherero urimo abakinnyi 15 bagabanyijemo 10 bakina umupira w'amaguru, babiri bakina Boccia na batatu bakina imikino Ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru.

Mu kugaragaza aho iyi myiteguro igeze, abatoza b'aba bakinnyi bavuze ko batazaba bagiye gutembera ahubwo bazaba bagiye kwisubiza imidari ya Zahabu u Rwanda rwegukanye mu 2019 mu mikino yari yabereye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Umuyobozi wa Special Olympics mu Rwanda, Dr Sangwa Déus, yavuze ko nk'ubuyobozi bakoze ibyo bagombaga gukora kugira ngo imyiteguro y'aba bakinnyi igende neza.

Uyu muyobozi kandi yakomeje ashimira Minisiteri ya Siporo ku bw'ubufasha yatanze kugira ngo u Rwanda rubashe kujya kwitabira iyi mikino.

Umuyobozi wa Siporo w'umusigire muri Special Olympics Rwanda, Ndayishimiye Gilbert nawe yemeje  ko abakinnyi bateguwe neza kandi batazaba bagiye mu butembere. 

Iyi mikino biteganyijwe ko izabera mu Mujyi wa Berlin mu Budage. Abanyarwanda bazajyana itsinda ry'abantu 27 harimo abakinnyi 15 n'abandi 12 bazaba bari mu nshingano zitandukanye.

Biteganyijwe ko tariki 13 Kamena 2023, hazabaho umuhango w'imyiyerekano ku Bihugu bizaba byitabiriye, mu gihe irushanwa ryo rizatangira tariki 17 rikageza 25 Kamena.

Pasiteri Dr Sangwa Déus uyobora Special Olympics mu Rwanda, yashimiye ubufatanye bwa Minisiteri ya Siporo yemeza ko bigendanye n'imyitozo abakinnyi bafite, bizeye ko imidari ishobora kongera gutaha mu Rwanda nk'uko byagenze i Dubai mu 2019

 Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego yavuze ko nka Minisiteri bafitiye icyizere itsinda rw'abakinnyi rizahaguruka ku wa mbere 

Umuyobozi wa Siporo w'Umusigire muri Special Olympics Rwanda, Ndayishimiye Gilbert, ahamya ko imyiteguro yagenze neza

Nsanzumukiza Jean de Dieu azagenda ari umutoza wa Football 

Abakinnyi 15 bazahagararira u Rwanda harimo 10 bakina Football gusa mu kibuga habanzamo 7, batatu bakina umukino wo gusiganwa ku maguru, ndetse na 2 bazakina Bocci







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130409/special-olympics-ikipe-yigihugu-yasezeranyije-abanyarwanda-gutahukana-imidari-muri-shampiy-130409.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)