Sudan: Aba General bahanganye ntibakozwa ibyo guhura ngo baganire - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'aho umuryango wa IGAD utangaje ko uteganya guhuza aba basirikare bombi bakaganira.

Mu nama ya IGAD yabereye muri Djibuti kuwa Mbere, uyu muryango watangaje ko ugiye kongera ibihugu byashinzwe gushaka igisubizo cy'ibibazo byo muri Sudani hakongerwamo Kenya yiyunga ku bihugu bya Ethiopia, Somalia na Sudani y'Epfo.

Umuyobozi w'Igisirikare cya Sudani, Gen. Abdel Fattah al-Burhan n'uwahoze amwungirije, Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi nka Hemedti, uyoboye umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Force (RSF) bari mu ntambara kuva ku itariki ya 15 Mata nyuma yo kurwanira ubutegetsi kwakurikiye ihirikwa ry'ubutegetsi ryo mu 2021 ryatindije inzibacyuho yagombaga kuganisha igihugu ku matora ya demokarasi.

Itangazo ry'ibyavuye mu nama ya IGAD ryasohowe n'ibiro bya Perezida William Ruto, rivuga ko abayobozi b'ibihugu birangajwe imbere na Kenya bateganya guhuza abajenerali bahanganye muri Sudani ku meza y'ibiganiro imbonankubone muri umwe mu mirwa mikuru yo mu karere.

Ariko, umwe mu bayobozi muri Leta ya Sudani utifuje ko amazina ye atangazwa kuko atemerewe kuvugisha itangazamakuru, yabwiye AFP ko urebye uko ibintu byifashe kuri ubu, Gen. Burhan atazicara ku meza amwe na Hemeti, uyobora Rapid Support Forces.

Aba bajenerali bombi mu ntangiriro z'intambara yabo bagiye bitana abanyabyaha, kandi impande zombi zananiwe kubahiriza uduhenge dutandukanye babaga bemeye.

Abantu basaga 1800 bamaze kwicirwa muri aya makimbirane kuva yatangira, mu gihe abandi ibihumbi bayakomerekeyemo nk'uko byemezwa n'umushinga ACLED (Armed Conflict Location and Event Data Project).

Ubwo kandi ni ko hafi miliyoni 2 z'abaturage ba Sudani bavanwe mu byabo, barimo 476,000 bahungiye mu bihugu by'ibituranyi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sudan-aba-general-bahanganye-ntibakozwa-ibyo-guhura-ngo-baganire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)