Sunrise FC yahaye amasezerano abakinnyi 6 barimo Mukokotya watsinze ibitego byinshi muri Mukura VS #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Sunrise yo muntara y'i Burasirazuba yatangaje urutonde rw'abakinnyi batandatu yahaye amasezerano y'imyaka ibiri iri imbere bakinira iyi kipe yo mu karere ka Nyagatare.

Aba bakinnyi bahawe amasezerano nyuma yaho izanye umutoza mushya ariwe Muhire Hassan wahoze atoza Rugende FC, akazaba yungirijwe na Uwacu Jean Bosco.

Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, Ikipe ya Sunrise yatangaje ko Hagenimana Isaie uzwi nka Kapo ari umukinnyi wayo avuye mu ikipe ya Rugende FC.

Uyu asinyiye rimwe na Duhimbaze Elysa uzwi nka Seki nawe bakinanaga muri Rugende FC yo mu kiciro cya kabiri.

Myugariro w'inyuma i Bumoso Byukusenge J Michel uzwi nka Gigi wakinaga muri Gorilla  FC nawe yerekeje i Nyagatare.

Ariyongera ku munya-Ghana, Laab-Garia Paul wakinaga muri Gicumbi FC yo mu kiciro cya kabiri.


Rutahizamu w'umugande Robert Mukokotya wakiniraga MukuraVS ndetse akayitsindira ibitego 13 muri Shampiyona y'u Rwanda nawe yasinyiye n'iy'ikipe itozwa na Hasan Muhire.

Mukokotya yagiye muri Sunrise ari kumwe na mugenziwe bakinanaga muri Mukura, Murenzi Patrick uzwi nka Munyagihugu.

Sunrise F.C yaherukaga kongerera amasezerano Shyaka Claver na Niyibizi Vedaste gukomeza gukinira iyi kipe kugeza mu mwaka wa 2025.

The post Sunrise FC yahaye amasezerano abakinnyi 6 barimo Mukokotya watsinze ibitego byinshi muri Mukura VS appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/sunrise-fc-yahaye-amasezerano-abakinnyi-6-barimo-mukokotya-watsinze-ibitego-byinshi-muri-mukura-vs/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sunrise-fc-yahaye-amasezerano-abakinnyi-6-barimo-mukokotya-watsinze-ibitego-byinshi-muri-mukura-vs

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)