Teta Sandra yatunguye benshi avuga ko atigeze akubitwa wa Weasel #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwa mbere Teta Sandra yatoboye aravuga maze ahakana ko atigeze akubitwa n'umuhanzi Weasel nk'uko byari byatangajwe mu minsi ishize.

Muri Nyakanga 2022 nibwo hakwirakwiye amafoto ya Teta Sandra amugaragaza yakubiswe ameze nabi.

Inkuru zatangiye gukwirakwira ko yakubiswe n'umuhanzi Weasel babanaga nk'umugore n'umugabo banabyaranye.

Byakuruye imvururu nyinshi cyane kugeza aho uyu mukobwa wamenyekanye mu gutegura ibitaramo mu tubari twa Uganda acyuwe akazanwa mu Rwanda n'abana be.

Muri icyo gihe cyose ntabwo yigeze avuga ku kuba ari Weasel yamukubise cyane ko no mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko yarimo ataha agategwa n'amabandi akamukubita.

Mu minsi ishize yaje gusubira muri Uganda asanze umugabo we, itanganzamakuru ryongeye kumubona ndetse rigira amahirwe yo kumuvugisha aho baboneyeho bamubaza niba koko ari Weasel wamukubise.

Mu kiganiro yagiranye na Urban TV, Teta Sandra yavuze ko Weasel atigeze amukubita ahubwo yatezwe n'amabandi arimo ataha ko ntaho yigeze avuga ko umugabo we yamukubise.

Ati "Nta kibazo nigeze ngirana na Weasel, nari njyanye abana iwacu kugira ngo bababone kuko kuva bavuka bari batarababona. Ntabwo Weasel yigeze ankubita, ntaho nigeze mbivuga, nakoze itangazo mvuga ko nakubiswe n'amabandi abantu baza guhimba inkuru zabo."

Ni uku Teta yari yagizwe
Teta yavuze ko Weasel atigeze amukubita



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/teta-sandra-yateye-utwatsi-ibyo-gukubitwa-wa-weasel

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)