Theo Bosebabireba wahawe imbabazi na ADEPR ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki 4 Kamena 2023 ni bwo itorero rya ADEPR ryamukomoreye, yongera kugira amahirwe yo gutumirwa , gusangira ifunguro ryera n'ibindi byose umukristu udafite imiziro aba yemerewe.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Theo Bosebabireba yasobanuye ko yari amaranye imyaka itandatu agahinda kamushenguye umutima ariko abarebera inyuma ntabwo babibonaga.

Ati:'Maze imyaka 6 mfite umubabaro utagaragara. Nari mfite ipfunwe ryinshi cyane kuko sinari nkitumirwa muri ADEPR '.

Theo Bosebabireba yakomeje avuga umunezero yatewe no kongera kugarurwa mu bakristu ati:'Mu byukuri mfite umunezero mwinshi mu mutima wanjye'.

Theo Bosebabireba yanagaragaje ingamba afite kugirango atazongera kugwa mu mutego uzamuganisha kongera kwisanga yatenzwe. Ati:' Nzirinda icyatuma nongera kujya inyuma y'itorero kuko birababaza mu mutima iyo urikunda'.

Mu 2018 nibwo Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye cyane nka "Bosebabireba" mu ndirimbo ziganjemo ubutumwa bwomora imitima y'abemeramana, yatenzwe (yahagaritswe) mu itorero ADEPR azizwa ibirimo ubusambanyi.

Mu 2021 yasabye imbabazi ku byo yavugwagaho

Theo Bosebabirebe avuga ko abakobwa yemera yateye inda bakabyarana abana ari bane, babiri bakaba aribo babisakaje na ho abandi babiri bakaba barabyihoreye, icyakora ahakana ko yaba yarateye inda abandi bakobwa mu bindi bihugu yajyagamo.

Ku kijyanye n'ubusinzi n'ubusambanyi ngo byatangiye bamushinja gukorana indirimbo n'abantu badakijijwe, aho atanga urugero rwa Ama G The Black na Senderi asubiranyemo indirimbo ye 'Ingoma yawe niyogere'.

Agira ati 'Ibyo bavugaga byarabaye byari byo, icy'ubusinzi cyari cyo, icyo gukorana indirimbo n'abandi cyari cyo, n'icyo cyo gutera inda cyari cyo, nta na kimwe kitari cyo, nta n'ubwo nigeze mbabazwa n'uwampagaritse kuko ntawe waguhana ngo ukore igihano utazi. Nategetswe kujya gusaba imbabazi abo nahemukiye kandi narabikoze, uwo ari we wese bantumyeho namugezeho'.

Yongeraho ati 'Hari abaje hano bampannye ariko abataraje ni bo bampannye kuruta uwaje hano akabivuga, hari abangoye cyane kugeza aho abo nasabaga imbabazi bantegekaga ko tujyana iwabo, ariko n'abatari bafite ibibazo ku byo twakoranye, bose bampinduye umuhemu ariko hari n'abatarigeze bangora kuko babonaga n'ibyo ndimo bitanyoroheye'.

Theo asaba imbabazi abakunzi be n'abakobwa yateye inda

Theo avuga ko abantu bumvise amagambo mabi amuvugwaho na bo abasaba imbabazi kandi akifuza ko ibyabaye byarangirira aho, agatangira kwiga kubana nabyo kuko byamugizeho ingaruka.

Agira ati 'Niba narahawe ibihano nkaba maze imyaka ibiri ntemerewe kuririmba, izo ni ingaruka z'ibyo nakoze, no kuba narimutse nkajya muri Uganda na zo ni ingaruka zabyo ku buryo ntari no kubona irindi torero nakwimukiramo kuko bumvaga naba mfatanije na bo ibyaha'.

Avuga ko uwaba yarakomerekejwe n'ibyo yakoze binyuranyije n'ibyo yaririmbaga mu butumwa yatangaga yamubabarira akareka kumurakarira, kuko nk'umuntu ibyo yakoze yabishutswe na Satani.

Agira ati 'Nageze igihe ngira intege nke bituma nkora ibintu bigayitse ariko ndacyahari kandi nkeneye kubana n'abantu, ndacyahari naracitswe ariko nasabye Imana imbabazi n'abo nahemukiye kandi binabaye ngombwa ko nsaba imbabazi buri wese nabikora'.

Ku bakobwa bivugwa ko yateye inda akabangiriza ejo habo heza, Theo avuga ko nta gikomere kitomorwa cyangwa kitakira kandi yiyemeje kurwana intambara yo kubakiza ibikomere yabateye.

Avuga ko abo bakobwa bakomeza kuvugana n'ubwo batabonana kandi yizera ko hari icyo bizajya bibafasha, kuko ibyavuzwe byose uwo yakomerekeje yiteguye kumufasha uko ashoboye ngo ibyabaye bitazongera, kuko ibyabaye ari ingaruka z'icyaha.

Agira ati 'Abakobwa bane ni bo nateye inda si ubwa mbere mbivuze kuko no mu itorero narabivuze, amakosa si njyewe wayaremye ni ibyago nagize, abana nemeye mu itorero ni bane, ababitangaje ni abakobwa babiri, ntabwo navuga ibitandukanye n'ibyo navuze mu itorero, ukuri niko kwiza nta kubeshya kuko utavugishije ukuri n'ubundi hazazamo ibindi bibazo'.

Yagizweho n'ingaruka mu gihe yamaze yaratenzwe

Theo avuga ko yicuza byose yakoze kubera ingaruka zikomeye byamugizeho kuko n'ubu agihanganye nazo, agasaba umuryango w'abakunzi be kumwakira neza kuko atifuza ko nyuma y'ibyabaye hari uwakomeza kumurwarira inzika.

Zimwe mu ngaruka Theo avuga ibyo yakoze byagize ni uko akazi ke ko kuririmba kahagaze, ku buryo n'uko yagerageje ariko byananiranye kuko mu myaka itatndatu adakora ibitaramo mu Rwanda kandi yari atunzwe n'umuziki byamuteye igihombo kinini cyane.

Avuga ko ibyatumye agwa yifuza ko byanabera abandi urugero, ari ukugira amakenga ku buryo gukundwa n'abantu benshi icyarimwe byatumye atagira amakenga ngo yirinde mbere yo kugwa mu makosa.

Avuga ko isomo yakuye mu bibazo yanyuzemo ari uguca bugufi no kwihangana, na ho isomo ry'ubuzima akaba asaba abantu kugirana imibanire myiza n'abandi, byakunda ukabana na benshi kuko iyo ugize ikibazo usigaragana n'abo mwabanye. Theo tuganira yari mu materaniro ndetse akaba yatangiye kongera gutumirwa

Theo Bosebabireba uherutse gukorera amateka i Burundi, agiye kongera kugaragara mu biterane n'ibitaramo bya ADEPR. Muri iyi minsi ari kwiyambazwa mu bitaramo byinshi. Ubu ari i Rutsiro, ejo azaba ari i Burera. Mu kwezi kwa Nyakanga azaba ari Nyagatare (kuwa 07-09 Nyakanga) no muri Bugesera kuwa 14-16 Nyakanga 2023, mu biterane byateguwe na A Light To The Nations.


Theo Bosebabireba yuzuye amashimwe ku bwo guhabwa imbabazi na ADEPR



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130168/theo-bosebabireba-yatangaje-ingamba-nshya-ku-bakobwa-yateye-inda-ubusinzi-130168.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)