Theo Bosebabireba yakomorewe muri ADEPR - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka 6, Theo Bosebabireba wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yarahagaritswe mu itorero rya ADEPR, yongeye gukomorerwa anasangira ifunguro ryera n'abandi bakirisitu biri torero.

Aganira na IGIHE, Theo Bosebabireba yemeje ayo makuru yo gukomorerwa kwe, agira ati 'Ubu ibintu byose ni sawa cyane, ejo narakomorewe ndetse nongera gusangira n'abandi igaburo ryera.' Yakomorewe mu materaniro yo ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023.

Yakomeje agira ati 'Ni ibintu byambangamiraga ariko Imana ishimwe ko byakemutse, naranditse nsaba imbabazi ndetse nkomeza guterana nirinda kugaragaza ko nabaye ikigande kuko bampagaritse. Ndashimira ubuyobozi bwongeye kunkomorera.'

Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka 'Bosebabireba' mu ndirimbo nka 'Ikiza urubwa', 'Ingoma', 'Icyifuzo', 'Bugacya', 'Bosebabireba' n'izindi, yatenzwe mu itorero ADEPR bamuziza ubusambanyi.



Source : https://yegob.rw/theo-bosebabireba-yakomorewe-muri-adepr/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)