Trey Songz yaciwe akayabo kubera gukora ku ibere ry'umukobwa - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tremaine Aldon Neverson [Trey Songz] yasabwe miliyoni 10$ n'abamujyanye mu nkiko bamushinja guhohotera umugore, agashyira ku karubanda amabere ye ubwo bari bahuriye mu birori byabereye i Mashantucket mu kabari ka Foxwoods Resort Casino.

Uyu mugore wahawe amazina ya Jane Doe yatanze ikirego ashinja Trey Songz kumwambika ubusa akamukwena imbere y'imbaga y'abari bitabiriye ibirori.

Ni icyaha uyu muhanzi w'imyaka 38 ashinjwa ko yakoze muri Kanama 2013, ubwo uwo mukobwa yari amwegereye amusaba ko bifotozanya, undi akamukora ku ibere, bigera aho rijya hanze abantu baramuseka, afatanya nabo kumuseka bagira bati "Amabere hanze , amabere hanze…!"

Muri Mata 2022 nibwo uyu mugore n'abanyamategeko be bandikiye Trey Songz bamusaba kuganira kuri iki kibazo mbere y'uko bakijyana mu nkiko, gusa kugeza ubu Trey Songz yari atarabasubiza.

Byatumye hiyambazwa inkiko ndetse bandika basaba miliyoni 10$ nk'impozamarira kuri uyu mubyeyi n'ubu ugishengurwa n'ibyamubayeho ubwo yari agiye kwifotozanya n'icyamamare akunda.

Abunganira uyu mugore bavuga ko yasuzuguwe ku buryo ibyabaye byamuteye ihungabana amaranye igihe, ndetse ko bihora bimuza mu ntekerezo kenshi.

Mu nyandiko yabo bakomeza bavuga ko ibyabaye byatume ava no mukazi yakoraga kubera ipfunwe aterwa n'amashusho ye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.

Si ubwa mbere uyu muhanzi ashinjwe ibyaha byo guhohotera ab'igitsina gore, dore ko mu 2017 umukinnyi wa filime Keke Palmer yamushinje kumushyira mu mashusho y'indirimbo "Pick Up the Phone" nta burenganzira abiherewe.

Muri icyo gihe Keke Palmer yavuze ko Trey Songz yamukangishije amashusho ye yari afite amubwira ko natajya mu ndirimbo ye azayashyira hanze.

Keke Palmer wari inshuti ya Trey Songz kuva mu bwana, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko uyu muhanzi yabanje kumusindisha akamufata amashusho azamukangisha naramuka atemeye kujya mu ndirimbo ye, nyuma yo kumenya ko uyu mukobwa atabikundaga.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/trey-songz-yaciwe-akayabo-kubera-gukora-ku-ibere-ry-umukobwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)