Turahirwa Moses yarekuwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko umunyamideli Turahirwa Moïse washinze inzu y'imideli ya Moshions, ukurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no gukora inyandiko mpimbano arekurwa by'agateganyo.

Ni icyemezo umucamanza yafashe agendeye ku kuba Urukiko rw'Ibanze rwarahisemo kumufunga rugendeye ku ngingo atigeze abazwaho.

Nk'uko yabigaragarije Urukiko ni uko ikijyanye n'uko ahinga urumogi muri Nyungwe ntaho yigeze abibazwaho muri dosiye ye, mu isesengura ry'abacamanza basanze ari ukuri koko.

Ku ngingo yuko yavugaga ko atazi aho urumogi yafatanywe rwavuye cyane ko yarunywereye hanze y'u Rwanda nkuko abivuga, Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zatuma akurikiranwaho icyaha cyo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ku kuba yaratanze inzu ye y'imideli ya Moshions nk'ingwate, Urukiko rwabyanze ruvuga ko iyo ngwate hari abantu bayisangiye, gusa n'ubundi bavuga ko nta mpamvu y'ingwate kuko nta hazabu nyinshi asabwa.

Urukiko rwemeje ko afungurwa ariko akazajya yitaba ubutabera buri cyumweru kandi akaba atemerewe kurenga u Rwanda.



Source : http://isimbi.rw/imideli/article/turahirwa-moses-yarekuwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)