Turaseka ariko ntabwo bishimishije, nibikomeza gutya tuzakomeza tubabare - Haruna Niyonzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Haruna Niyonzima yavuze ko abona hakwiye gufatwa igihe hategurwa ikipe y'igihugu niyo byatwara imyaka 10 ariko ikazaza imeza neza, n'aho bikomeje mu mujyo birimo Abanyarwanda bazakomeza kubabara.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amaguru, yababaje benshi bitewe n'umusaruro uri hafi ya ntawo imaze imyaka 10 itanga utuma abanyarwanda bahora bifashe mapfubyi.

Haruna Niyonzima, yasabye Abanyarwanda gukomeza kwihangana ahubwo bagatera abana bakiri bato.

"Amavubi twese nk'abanyarwanda yartubabaje ku mukino w'ejobundi ariko inama nnjyewe ni uko twakomeza kwihangana n'ubundi tugakomeza tukazamura n'abo bana bato." Haruna aganirana ISIMBI

Yakomeje avuga ko hakwiye gufatwa igihe niyo yaba imyaka 10 cyangwa 15 hagategurwa ikipe y'igihugu izatanga umusaruro n'aho ubundi nibikomeza gutya Abanyarwanda bazakomeza bababare.

Ati "buriya njyewe hari ibintu mvuga, nanavuze kenshi, ni tugire uburyo sinzi ukuntu nabyita, twihangane tuvuge ko tugiye gutegura imyaka 10, imyaka 15 ariko dutegure ibintu bigiye mu buryo ariko nidukomeza gutya tuzakomeza tubabare, ariko nubwo turimo duseka ntabwo bishimishije, ikipe y'igihugu ni twebwe gusa tudatsinda, abaturanyi nabonye baratsinze, birababaje ariko hariho igihe Imana natwe izatwibuka."

Kuva 2004 u Rwanda rwakina igikombe cy'Afurika bwa mbere mu mateka yarwo ntabwo rurongera kugira amahirwe yo kubona indi tike yacyo, kuri iyi nshuro inzozi zarangiye ku Cyumweru gishize ubwo Mozambique yatsindiraga Amavubi i Huye 2-0.

Haruna Niyonzima yasabye ko hategurwa ikipe y'igihe kirekire



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/turaseka-ariko-ntabwo-bishimishije-nibikomeza-gutya-tuzakomeza-tubabare-haruna-niyonzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)