"Tuzabatsinda nibyo nzi " Umukinnyi wa Rayon Sports yongeye gusuzugara ikipe ya APR FC yemeza ko bazayitsinda kuri Super Cup kandi mu buryo bworoshye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports yaje kongera gusuzugura ikipe ya APR FC yemeza ko bazayitsinda mu mukino wa Super Cup uzaba mbere gato yo gutangira Shampiyona.

Myugariro w'ikipe ya Rayon Sports wakuriye mu ikipe ya APR FC Mitima Issac yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports izongera igatsinda APR FC mu buryo bworoshye nyuma yo kuyitsinda incuro 2 zikurikiranya nubwo bitari byoroshye.

Mu kiganiro Mitima Issac yagiranye na Radio Isango Star, ubwo yabazwaga icyo yavuga ku mukino wa Super Cup ihuza ikipe ya twaye Shampiyona n'igikombe cy'amahoro yatangaje icyo azi ngo ni uko bazongera bagatsinda APR FC ibindi ngo ntabyo azi. Yagize Ati ' Icyo nzi ni uko tuzongera tukayitsinda ibindi ntabwo mbizi.'

Uyu mukinnyi wongereye amaserano mu ikipe ya Rayon Sports yaje no gutangaza impamvu ituma mu kibuga akunda kugira amahane menshi avuga ko biterwa n'ishyaka agira ndetse akaba ari umuntu ugira amarangamutima ya hafi kuko ngo nawe yirinda kujya mu kavuyo kuko ngo yikanga yamaze gukora ibintu nawe ubwe atabizi.

Umukino wa Super Cup uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC uteganyijwe tariki 12 Kanama 2023. Aya makipe yombi akomeje kwitegura mu buryo bwose ari nako akomeza gusinyisha abakinnyi bakomeye izifashisha umwaka utaha w'imikino.

 



Source : https://yegob.rw/tuzabatsinda-nibyo-nzi-umukinnyi-wa-rayon-sports-yongeye-gusuzugara-ikipe-ya-apr-fc-yemeza-ko-bazayitsinda-kuri-super-cup-kandi-mu-buryo-bworoshye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)