Twaragambaniwe ariko nakuyemo isomo rikomeye – Mitima Isaac wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Myugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac yavuze ko we na bagenzi 5 bagambaniwe n'abakinnyi bagenzi babo babatenguha ku cyemezo bari afashe bumvikanyeho, ikintu yavuze ko yakuyemo isomo rikomeye ko agomba kujya yita ku bye n'abandi bakirwariza.

Ni nyuma y'uko bari bumvikanye nk'ikipe yose ko batagomba kujya i Huye gukina umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro badahawe imishahara y'amezi 2 ikipe yari ibarimo ariko bikarangira bamwe babatabye mu nama.

Uyu musore ukina mu mutima w'ubwugarizi avuga ko bari bafashe umwanzuro wo kugenda ku wa Gatanu babaha ibyabo cyangwa ntibabibahe, batunguwe no kubona basigaye ari 6 abandi bagiye.

Yisanze asigaranye na Rwatubyaye Abdul, Ndizeye Samuel, Hategekimana Bonheur, Leandre Onana na Ngendahimana Eric.

Nabo baje kugenda ndetse batanu muri bo babanje mu kibuga (Ndizeye Samuel ni we wabanje hanze), barakina banatsinda 1-0 cya Ngendahimana Eric begukana igikombe gutyo.

Mu kiganiro cyiahariye yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Mitima Isaac yavuze ko ibyo bakoze byari ugushyira igitutu ku bayobozi cyane ko bamwe basoje amasezerano batari bizeye ko nyuma ya shampiyona bazishyurwa.

Ati 'Navuga ko shampiyona yari igiye kurangira, uriya ni wo wari umukino wa nyuma w'umwaka w'imikino kandi akenshi amakipe yacu iyo shampiyona irangiye n'abayobozi bamwe ushobora kubahamagara ntibakwitabe, tukavuga ngo niba umuntu utaraduhaye ibyo yatugombaga turi muri shampiyona, twakwizera dute ko azabiduha yararangiye? Kandi hariya nibwo uba ukeneye amafaranga ntabwo uba uri mu kazi, uba wirirwa mu rugo, ibyo kuyakoresha biriyongera, uba ukeneye kujya mu biruhuko ukavuga ngo reka nsabe ibyo bamfitiye.'

Yakomeje avuga ko batigeze banga kujya gukina umukino wa APR FC kuko bari kuba basuzuguje Rayon Sports, icyo bakoze kwari ukugira ngo base n'abashyira igitutu ku buyobozi bukabashakira ibyo bagombwa, n'aho ubundi iyo babibona cyangwa ntibabibone bari bafashe umwanzuro nk'abakinnyi ko bagomba kugenda ku wa Gatanu.

Yavuze ko bamwe kugenda bo bagasigara i Kigali byatewe n'uko abantu bahagarara ku cyemezo mu buryo butandukanye.

Ati 'Abantu mu buzima duhagarara ku byemezo mu buryo butandukanye, njye nshobora kuvuga ngo sindi buve hano na we tukabivugana ariko wowe kubera umuntu yagusunitse ugatinya ariko njye nkaguma ku mwanzuro wanjye.'

Kuba yarabyutse akabona bamwe batangiye kugenda yagize ati 'njyewe nta muntu unshyira ku gitutu, oya iyo navuze ngo ndagikora, ndagikora kuko biri mu nyungu zanjye, manager yaravuze ngo turagenda mu gitondo, buri mukinnyi wese yaravugaga ngo ntabwo ndimo kugeza saa 11h, uwa mbere nibwo yafashe umwanzuro ariko njye abanzi sinjya ndyarya nkubwiza ukuri nyine, njye narababwiye sindi buve hano, mvugana na kapiteni ndamubwira njye sindi bugende, niba mugenda mugende.

'Twafashe icyemezo nka gurupe, niba tugenda twese tugende, buriya njye niyo hasigara umukinnyi umwe sinari bugende kuko twari twabyemereje hamwe, tukabona uwa mbere aragiye, uwa kabiri ati ndagiye, uwa gatatu gutyo, nkavuga ngo bya bintu birakomeye ninsigara abafana bazavuga ko nagambaniye ikipe, ariko ndavuga nti bibe uko byakabaye ngize amahirwe mbona n'abandi 5 bagumye kuri icyo cyemezo.'

Mitima yavuze ko abakinnyi bagenzi babo babagambaniye, babashutse bakabavuganira barangije babataba mu nama, ahamya ko nta kintu rusange azongera gukora ko we azajya areba inyungu ze ku giti cye.

Ati 'urumva twari twasigaye turi abayobozi, hari kapiteni (Rwatubyaye), visi kapiteni (Samuel) nanjye wa gatatu, tukavuga ngo aba bakinnyi baradushutse turabavuganira none batugaragaje nabi, nitwe tubaye babi imbere y'abandi, bigeze nimugoroba Rwatubyaye aratubwira ngo mureke turebe inyungu z'ikipe kurusha ibindi, reka tugende kugira ngo twirinde, uriya mukino twawukinnye Rwatubyaye ambwira ngo nta kosa, ikosa ryose wakora bahita bavuga ko ari cyo cyari cyadusigaje.'

'Twabifashe nk'aho badutengushe njyewe n'uyu munsi nta muntu nshobora kongera guhagarara imbere rwanirire umuntu, oyaa, navuze ko nzanjya nimenya n'abandi nabo bimenye kuko igihe wari kumwe n'abantu bakakuvaho, uhita ugaragara nabi kandi akenshi hano mu Rwanda iyo usaba ibyo ugombwa ugaragara nk'aho wananiranye, ugasanga abantu barakuvuga batitaye n'impamvu yabyo, ushobora no kuba wishyuza amezi 5 ariko wabivuga bakavuga ko nta kinyabupfura ufite, twumvise twagambaniwe ariko turavuga ngo tubireke, twahageze kuko umukinnyi yarakurebaga agahita areba hirya.'

Ku kijyanye n'imishahara y'amezi abiri bishyuzaga, yavuze ko n'ubu batarayihabwa ariko bafite icyizere ko bizakemuka vuba bitewe n'ibyo ubuyobozi bubabwira, ni kimwe n'agahimbazamusyi ko kuri uwo mukino ntabwo barakabona nako baracyategereje ariko bizeye ko bizakemuka vuba.

Mitima Isaac asoje amasezerano y'imyaka 2 muri Rayon Sports, yahamije ko ibiganiro bigenze neza na Rayon Sports yayigumamo ariko na none akaba agifite andi makipe amwifuza hanze y'u Rwanda arimo na Sherrif Tiraspol yo muri Molodova.

Bagenzi babo kubasiga yabifashe nko kugambanirwa
Ngo yafashe umwanzuro ko azajya amenya ibye n'abandi bakamenya ibya bo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/twaragambaniwe-ariko-nakuyemo-isomo-rikomeye-mitima-isaac-wa-rayon-sports

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 5, January 2025