U Buhinde:Abantu 288 nibo byamenyekanye ko bapfiriye mu mpanuka ya Gari ya (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

BBC yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku wa Gatanu yatewe na gari ya moshi yavaga Shalimar-Chennai yayobye iva mu muhanda wayo birangira igonganye na ngenzi yayo yavaga ahitwa Yesvantpur ijya Howrah.

Bivugwa ko mu rukerera rwo kuri uyu munsi hagiye habaho iki kibazo cy'uko gari ya moshi zagiye ziva mu muhanda wazo bikarangira zisanze mu bindi byerekezo, nubwo hataramenyekana icyabiteye.

Nubwo umubare w'abamaze kwitaba Imana ari 288, inzego z'ubuyobozi mu Buhinde zatangaje ko ushobora gukomeza kuzamuka kuko hari indembe nyinshi.

Iyi mpanuka ya gari ya moshi ifatwa nk'aho ariyo ya mbere ikomeye ibaye mu Buhinde mu myaka 100 ishize.

Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi, yatangaje ko yababajwe cyane n'iyi mpanuka ndetse yihanganisha imiryango yabuze ababo.

Kugeza ubu hashyizweho umunsi umwe wo kunamira abaguye muri iyi mpanuka.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/u-buhinde-abantu-288-nibo-byamenyekanye-ko-bapfiriye-mu-mpanuka-ya-gari-ya

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)